Ikipe ya AS Kigali yatsinze Marine FC 1-0 ibona intsinzi ya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo kugorwa n’imikino 3 yabanje.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pele Stadium guhera saa cyenda z’amanywa. AS Kigali niyo yari inyotewe cyane aya manota kuko mu mikino 3 ibanza itari yabashije kubona amanota 3.
Mu mukino ufungura shampiyona, AS Kigali yari yatsinze n’Amagaju 2-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele, uwa kabiri nawo iwutsindwamo na Musanze 1-0 ku Bworoherane naho uwa gatatu inganya na Gorilla 1-1.
Igitego cya AS Kigali cyabonetse ku munota wa 62 gitsinzwe na Ndayishimiye Didider. Ibi byatumye AS Kigali ihia igira amanota 4 mu mikino 4.
Marine yari itsinzwe umukino wa mbere muri iyi shampiyona yo yagumanye amanota 6 ariko ikaba igifite ikirarane igomba gukina na APR FC.
/B_ART_COM>