Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, AS Kigali yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 bituma ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.
Hari mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda z’amanywa.
Igice cya mbere, cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Impinduka zo ku munota wa 75, AS Kigali yakoze ziri mu byayifashije kwegukana amanota 3.Nyarugabo Moïse yasimbuwe na Koné Félix, Djuma Lawrence asimburwa na Tuyisenge Jacques , Ahoyikuye Jean Paul bahimba Mukonya asimbura Dusingizimana Gilbert.
Byasabye gutegereza umunota wa 94 ngo AS Kigali ibone igitego cyayihesheje amanota 3 gitsinzwe na Koné Félix ku mupira yari aherejwe neza na Tchabalala.
Umukino warangiye AS Kigali itsinze Gorilla FC igitego 1-0, ihita ijya ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 30.
Marines FC yanganyije na Sunrise ibitego 2-2, bituma iyi kipe y’i Rubavu iva ku mwanya wa nyuma, mu gihe byahagaritse urugendo rw’intsinzi eshatu Sunrise FC yari ifite.
Kugeza ubu, ku munsi wa 14 wa Shampiyona, AS Kigali ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 30, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri na 28 mu gihe APR FC ya gatatu ifite amanota 24.
Marines FC yabaye ivuye ku mwanya wa nyuma iba iya 15 n’amanota arindwi inganya na Espoir FC yaciyeho naho Sunrise FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 19.
AS Kigali yatsinze Gorilla irara ku mwanya wa mbere
/B_ART_COM>