AS Kigali yatsinze Gasogi United mu mukino wa mbere wa Casa Mbungo (Amafoto)

Igitego cyinjijwe na Shaban Hussein Tchabalala mu gice cya kabiri cyafashije AS Kigali gutsinda Gasogi United 1-0 mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Kabiri.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Gasogi United ni yo yabonye uburyo bumwe bukomeye bwabonetse mu gice cya mbere, ariko Hassan Djibrinne atera umupira hejuru y’izamu.

Shabani Hussein Tchabalala yateye umupira wanyuze imbere y’izamu naho Mugheni Kakule Fabrice atera undi ku ruhande mu minota ya mbere y’igice cya kabiri.

Gasogi United yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ku munota wa 62 ubwo Umunya-Liberia Herron Berrian Scarla yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo akiniye nabi Niyibizi Ramadhan.

Ku munota wa 68 ni bwo Shaban Hussein Tchabalala yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino. Niyibizi Ramadhan yateye koruneri aha umupira Rugirayabo Hassan wawuhinduye mu rubuga rw’amahina, ugera kuri Tchabalala watsindishije umutwe.

Habura iminota umunani ngo umukino urangire, Gasogi United yishyuriwe na Yamini Salumu ku mupira wari uvuye ku giti cy’izamu, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko hari habayeho kurarira.

Kayitaba Bosco winjiranye na Ndekwe Félix, yahushije uburyo bukomeye bwashoboraga gutuma AS Kigali ibona igitego cya kabiri mu minota y’inyongera, ishoti yateye rikurwamo n’umunyezamu Cuzuzo Gaël.

Uyu mukino wari uwa mbere ku mutoza Casa Mbungo André wagarutse muri AS Kigali yahesheje Igikombe cy’Amahoro mu 2014, asimbuye Mike Mutebi wirukanywe ku wa Mbere kubera umusaruro mubi.

Gasogi United izakira umukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha, tariki ya 3 Gicurasi 2022.

Undi mukino ubanza wa ¼ wabaye kuri uyu wa Kabiri, warangiye Etoile de l’Est itsindiwe i Ngoma na Police FC ibitego 2-1.

Ibitego by’ikipe y’abashinzwe umutekano byinjijwe na Ndayishimiye Dominique ndetse na Twizeyimana Martin Fabrice mu gice cya mbere mu gihe ab’i Ngoma batsindiwe na Stanley Whitfield.

Guhera saa Kumi n’ebyiri, Rayon Sports irakira Bugesera FC kuri Stade ya Kigali mu gihe Marines FC izakira APR FC ku wa Gatatu saa Cyenda.

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga

Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United

Habanje gufatwa umunota umwe wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Herron Berlian ahanganiye umupira na Haruna Niyonzima

Rugirayabo Hassan ahindura umupira witambitswe na Armel Ghislain

Ishimwe Christian aterana umupira Nsengiyumva Moustapha

Umutoza Casa Mbungo yatoje umukino wa mbere nyuma yo gusubira muri AS Kigali

Hassan Shabani Tchabalala yishimira igitego cyabonetse mu gice cya kabiri

Kayitaba Jean Bosco yahushije uburyo bwabazwe mu minota ya nyuma

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo