AS Kigali yatsinze APR FC ibitego 2-0, Kiyovu Sports inanirwa kwisubiza neza mu rugamba rw’igikombe inganyiriza na Espoir FC i Rusizi.
Wari umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22, imikino 7 yose yari yabaye uyu munsi ndetse ibera isaha imwe saa 15h. Ni mu gihe Gasogi United izakina na Etincelles FC ku munsi w’ejo.
APR FC yari yakiriye AS Kigali ku munota wa 3 w’umukino AS Kigali yabonye kufura hafi y’urubuga rw’amahina ariko Ishimwe Christian ayinyuza hejuru y’izamu.
Ku munota wa 4, Bacca yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira unyura hanze y’izamu rya Ntwari Fiacre.
Bacca yongeye kugerageza amahirwe ku munota wa 14 ariko Ntwari Fiacre arawufata.
Nyuma yo guhererekanya neza hagati ya y’abakinnyi ba APR FC, Bizimana Yannick ku munota wa 15 yateye ishoti rikomeye Fiacre awukuramo, Bacca asubijemo unyura hejuru y’izamu.
Fiacre yarokoye AS Kigali ku munota wa 18 ubwo yakuragamo umupira wa Omborenga yari acomekewe na Ruboneka Bosco.
AS Kigali wabonaga yarushijwe cyane, Ruboneka Bosco yagerageje ishoti yatereye muri metero nka 38, Fiacre ahita awushyira muri koruneri.
AS Kigali yaje kubona amahirwe ihita inayabyaza umusaruro ku munota wa 36, Lawal yacomekeye umupira Haruna Niyonzima yinjirana ubwugarizi bwa APR FC maze ahita atera mu izamu uyoboka mu rushundura, Ishimwe Pierre ntiyamenya aho unyuze. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 3, Mugisha Gilbert, Kwitonda Alain Bacca na Bizimana Yannick bavuyemo hinjiramo Nshuti Innocent, Mugunga Yves na Byiringiro Lague.
AS Kigali ku munota wa 55, Ramadhan yavuyemo aha umwanya Seif.
Ku munota wa 57, Rugirayabo Hassan yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Lawal ateye mu izamu Pierre arawufata.
Tchabalala yahinduriwe umupira mwiza ku munota 72 ariko ashyizeho umutwe ukubita igiti cy’izamu.
APR FC yahise ikora impinduka ikuramo Ruboneka hinjiramo Ishimwe Anicet.
Ku makosa ya Mugisha Bonheur, ku munota wa 85, Kakule Mugheni Fabrice yatsindiye AS Kigali igitego cya kabiri.
APR FC yakomeje gushaka uko yakwishyura ibi bitego ariko biranga umukino urangira ari 2-0.
Kiyovu Sports bari bahanganiye igikombe, yananiwe kwitsindira Espoir FC banganya 0-0. Mu gihe hasigaye umukino umwe, APR FC iyoboye urutonde n’amanota 63 izasoreza kuri Police FC, Kiyovu Sports ya kabiri ifite 62 ikazasoreza kuri Marines.
Indi mikino yabaye uyu munsi:
- Bugesera FC 2-0 Police FC
- Marines FC 3-2 Rayon Sports
- Gicumbi FC 1-3 Rutsiro FC
- Etoile del’Est 0-0 Gorilla FC
- Espoir FC 0-0 Kiyovu Sports
- Musanze FC 0-0 Mukura VS