Ibitego bya Shabani Hussein Tchabalala mu gice cya mbere, byafashije AS Kigali gutangira Shampiyona ya 2022/23 itsinda Etincelles FC 2-0.
Muri uyu mukino w’Umunsi wa mbere wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali yatsindiwe na Shabani Hussein Tshabalala ku munota wa 32 n’uwa 37.
Myugariro Rugirayabo Hassan n’Umunya-Kenya Lawrence Juma ukina hagati mu kibuga ni bo batanze imipira yombi yavuyemo ibitego.
Mu yindi mikino yabaye, Sunrise FC itozwa na Seninga Innocent yari yakiriye Police FC ya Mashami Vincent iyitsinda igitego 1-0.
Brian Ssali yatsinze igitego cyatandukanyije amakipe yombi i Nyagatare ku munota wa gatanu.
I Rusizi, Espoir FC yitwaye neza imbere y’abafana bayo ihatsindira Marines FC igitego 1-0 cyinjijwe na Samson Irokan Ikechukwu ku munota wa 21.
APR FC irakira Musanze FC saa Kumi n’ebyiri n’igice i Nyamirambo mu mukino usoza iyo kuri uyu wa Gatanu.
Ku wa Gatandatu, Rwamagana City izakira Gorilla FC i Ngoma, Rayon Sports yakirire Rutsiro FC ku matara y’i Nyamirambo.
Gasogi United izaba yabanje gukina na Mukura VS mu gihe Bugesera FC izakira Kiyovu Sports byari gukina kuri uyu wa Gatanu.
/B_ART_COM>