AS Kigali yasubiriye Gasogi United, ifata umwanya wa kane (Amafoto)

Ibitego byombi byinjijwe na Ndekwe Félix byafashije AS Kigali gutsinda Gasogi United 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu.

Amakipe yombi yari yongeye guhura nyuma y’iminsi itatu gusa akinnye umukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Umutoza Casa Mbungo André wa AS Kigali yari yakiriye umukino yari yakoze impinduka ebyiri kubera Haruna Niyonzima wari ufite amakarita atatu y’umuhondo na Shabani Hussein Tshabalala wabanje ku ntebe.

Gasogi United yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Hassani Djibrine ku munota wa mbere nyuma yo guherezwa na Malipangou Christian Théodore.

Byasabye AS Kigali gutegereza umunota wa 27, yishyurirwa na Ndekwe Félix ku mupira yahawe na Abubakal Lawal.

Lawal ni we watanze kandi umupira wavuyemo igitego cyahesheje AS Kigali intsinzi ku munota wa 57, na cyo gitsinzwe na Ndekwe Félix.

Gutsinda uyu mukino byatumye AS Kigali igira amanota 40 ku mwanya wa kane, irushwa rimwe na Rayon Sports izakirwa na Police FC ku wa Gatandatu.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu warangiye Bugesera FC igumye ku mwanya wa 10 ariko igira amanota 29 nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0 cyinjijwe na Sadick Sulley.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo