AS Kigali izahagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Confederation Cup, ikomeje kwiyubaka ndetse yasinyishije abandi bakinnyi batatu b’abanyamahanga ariko irekure umunyezamu Bate Shamiru.
Myugariro w’Umugande Satulo Edward wakiniraga Wakiso Giants y’iwabo ni umwe mu bakinnyi AS Kigali yasinyishije imyaka ibiri ku wa Gatanu.
Undi ni Umunya-Kenya Ochieng Lawrence Juma ukina mu kibuga hagati, wanyuze mu makipe arimo Sofapaka FC na Gor Mahia.
Umunyezamu Otinda Frederick Odhiambo wakiniye Wazito FC na Gor Mahia muri Kenya, yabisikanye na Bate Shamiru wasezerewe nyuma y’imyaka umunani muri iyi kipe y’Abanyamujyi.
Aba bakinnyi bashya uko ari batatu bahasanze Umunya-Cameroun Man-Yakre Dangmo ukina asatira izamu, we wasinye mu byumweru bibiri bishize.
Andi masura mashya ari muri AS Kigali ni Rucogoza Eliassa wavuye muri Bugesera FC, Akayezu Jean Bosco wavuye muri Etincelles FC, Nyarugabo Moïse wavuye muri Mukura VS na Dusingizimana Gilbert wavuye muri Kiyovu Sports.
Iyi kipe itozwa na Cassa Mbungo André, yamaze kumvikana na rutahizamu wayo Shabani Hussein Tchabalala ugomba kongera amasezerano y’imyaka ibiri kuri miliyoni 20 Frw, nyuma ya Kapiteni wayo Niyonzima Haruna na we wemeye kuguma i Nyamirambo.
AS Kigali izakina na APR FC mu mukino wa Super Coupe uzabera i Huye tariki ya 14 Kanama, iminsi itanu mbere y’uko hatangira Shampiyona ya 2022/23.
Abakinnyi bamaze kuyisohokamo ni Ishimwe Christian na Niyibizi Ramadhan bagiye muri APR FC, Abubakar Lawal wagiye muri Vipers SC yo muri Uganda, Rurangwa Mossi wagiye muri Police FC na Bate Shamiru wasezerewe.
Myugariro Satulo Edward
Umunyezamu Otinda Fredrick Odhiambo
Ochieng Lawrence Juma ukina hagati
Umunyezamu Bate Shamiru ntazakomezanya na AS Kigali