AS Kigali yashyize igorora abazitabira umukino wayo na ASAS Djibouti Télécom

Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko abafana bazitabira umukino wa CAF Confederation Cup izakiramo ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti ku Cyumweru, bazinjirira ubuntu uretse abo mu myanya y’icyubahiro bazagura amatike y’ibihumbi 10 Frw.

Muri uyu mukino uzabera kuri Stade ya Huye saa Cyenda, AS Kigali izaba ikeneye gutsinda kugira ngo yizere gukomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup ya 2022/23.

Ubuyobozi bw’iyi kipe ihagarariye u Rwanda bwatangaje ko kwinjira kuri uyu mukino uzayihuza na ASAS Djibouti Télécom bizaba ari ubuntu uretse ku bazicara mu myanya y’icyubahiro (VIP) bazishyura ibihumbi 10 Frw.

Bwagize buti "AS Kigali yishimiye kumenyesha Abanyarwanda bose ko ku mukino wa CAF Confederation Cup uzayihuza na ASAS ku Cyumweru, kwinjira kuri Stade Huye bizaba ari ubuntu uretse muri VIP aho bizaba ari 10,000 Frw."

Bwongeyeho ko "Abazinjirira ubuntu biyandikisha banyuze kuri *939# ndetse ni bwo buryo bukoreshwa n’abazagura amatike ya VIP."

Hazaba kandi hari ibyo kurya no kunywa muri Stade Huye.

Umukino ubanza wabereye muri Djibouti ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Nzeri 2022, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu gihe AS Kigali izaba ibashije kwitwara neza mu mukino wo kwishyura ikaba yasezerera ASAS, yazahura na A Nasry yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo