AS Kigali yasezereye ASAS Djibouti Telecom (Amafoto)

AS Kigali yatsinze 1-0 Association Sportive d’Ali Sabieh Djibouti Télécom yo muri Djibouti ihita iyisezerera mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup ya 2022/23.

Hari mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 kuri Stade Huye.

Rashid Kalisa niwe watsinze iki gitego Ku munota wa 68 ku mupira wari uvuye muri koroneri yatewe neza na Haruna Niyonzima.

Wari umukino As Kigali yagiyemo isabwa gutsinda uko byagenda kose, cyangwa se ikanganya ubusa ku busa bakajya muri penaliti.

Mu gice cya mbere As Kigali yatangiye umukino igaragaza imbaraga zo gushaka igitego ariko uburyo bw’igitego bukanga, abakinnyi nka Man Yikre, Tchabalala Shabani na Haruna Niyonzima bagerageje kureba mu izamu ariko umunyezamu Mbonihankuye imipira adakuyemo ikajya yanze.

Mugheni Kakule Fabrice wari wagoye abakinnyi bo mu kibuga hagati, yaje gutera umupira muremure ukubita igiti cy’izamu twavuga ko bwari bumwe mu buryo bwiza ikipe yagize.

Ku munota wa 43 Tchabalala Shabani yaje gufata umwanzuro wo kwinjira mu rubuga rw’amahina banamutegeramo, AS Kigali ihabwa penaliti.

Man Yikre niwe wahisemo gutera iyi penaliti ariko ayita mu biganza bya Mbonihankuye Innocent, ikizere gitangira kuyoyoka mu maso y’abakinnyi ba AS Kigali bari bakoze ibishoboka byose. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, As Kigali yagitangiranye impinduka Cassa Mbungo Andre akuramo Man Yikre wari wahushije penariti, hinjira Ndikumana Randy,

Ku munota wa 67 ku mupira wari uturutse muri Koroneri yari itewe na Haruna Niyonzima, umupira wazamutse usanga Kalisa Rachid wari muri ba myugariro babiri ba ASAS Telecom arabasumba aterekaho umutwe, umupira uruhukira mu izamu. Cassa Mbungo yahise akora izindi mpinduka, Rukundo Denis asimbura Haruna Niyonzima, Djuma nawe yinjira mu kibuga asimbura MUGHENI Kakule Fabrice.

As Kigali yagumye gukina irwana no kurinda igitego cyayo nk’ikipe yari ifite tike, byatumye inota y’umukino irangira ari igitego kimwe ku busa bwa As Kigali, umusifuzi yongeraho iminota 4 nabwo habura gica As Kigali itsinda umukino wayo nta nkomyi.

AS Kigali izacakirana na Al Nasry yo muri Libya mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo