AS Kigali yari ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup yasezerewe muri iri rushanwa shanwa, nyuma yo gutsindwa igitego kimwe ku busa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Ukwakira, nibwo kuri Stade ya Benina i Benghazi habereye umukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri ry’imikino ya CAF Confederations Cup 2022-23, aho Al Nasr yari ku kibuga cyayo yakiriye AS Kigali.
Ni umukino wari utegerejweho gukiranura amakipe yombi hakaboneka ijya mu ijonjora rya nyuma ribanziriza imikino y’amatsinda, nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije Ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye i Huye kuwa 9 Ukwakira.
Imbere y’abafana bari bakubise buzuye Benina Stadium, AS Kigali yagerageje gusatira kimwe na Al Nasr, ariko imikinota 45 y’igice cya mbere yarangiye nta mupira winjiye mu izamu.
Ku munota wa 69 w’umukino, Al Nasr yabonewe igitego rukumbi na Abdelsalam Alaquob nyuma ya ’contre-attaque’ ikomeye ye na bagenzi be, yarushije umuvuduko abugarizi ba AS Kigali ndetse n’umunyezamu wabo Ntwari Fiacre.
AS Kigali yakoresheje imbaraga zishoboka ndetse inagerageza uburyo bwinshi ngo yishyure ariko byose biba iby’ubusa, birangira itsinzwe igitego kimwe ku busa na Al Nasr.
Inzozi zo kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika kuri AS Kigali zabaye zisubikiye aha, kuko yananiwe kurenga icyiciro cy’amajonjora mu gihe isohokeye u Rwanda inshuro enye zikurikanya.
Iyi kipe y’umurwa mukuru kandi yasezerewe ari iya nyuma mu zari zihagarariye u Rwanda, kuko APR FC yaserutse muri CAF Champions League yo yasezerewe rugikubita mu ijonjora rya mbere yahuriyemo na US Monastir yo muri Tunisia.
/B_ART_COM>