AS Kigali yanganyirije na Al Nasr mu rugo

AS Kigali yishyize mu mibare igoye mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup nyuma y’uko yanganyirije i Huye na Al Nasr yo muri Libya ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Ukwakira 2022.

AS Kigali yatangiye umukino isatira cyane ubona ko ishaka igitego hakiri kare. Ku munota wa 8 Tchabalala yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina maze atanga umupira kwa kwa Kakule Mugheni Fabrice wahise ahereza rutahizamu Felix Lottin Kone ariko ateye mu izamu, umunyezamu awukuramo.

Ku munota wa 27 Haruna Niyonzima yagerageje ishoti rikomeye ayatereye inyuma y’urubua rw’amahinda ariko umunyazamu arawufata.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, Haruna Niyonzima yatanze umupira mwiza kuri Tchabalala wataye mu izamu ariko ku bw’amahirwe make unyura hanze gato yaryo.

AS Kigali yasatiriye cyane ndetse igenda ibona amahirwe atandukanye arimo ayo ku munota wa 43 Kalisa Rashid atabashije gushyira mu rushundura ni mu gihe muri iki gice Al Nasr nta mahirwe menshi yabonye uretse ku munota wa 44 bateye mu izamu ukanyura hanze. Bagiye kuruhuka ari 0-0.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Felix Kone Lottin yavuye mu kibuga asimburwa na Man Ykre

AS Kigali yongeye kubona andi mahirwe akomeye ku munota wa 57, Haruna yahaye umupira Kalisa Rashid wahise utera mu izamu ariko umupira unyura hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 73 AS Kigali yakoze impinduka 2, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya na Kakule Mugheni Fabrice bavuyemo hinjiramo Dusingizimana Gilbert na Akayezu Jean Bosco.

AS Kigali yagerageje gushaka uko ibona igitego ariko biranga umukino urangira ari 0-0. AS Kigali ikaba isabwa gutsinda cyangwa kunganya n’iyi kipe birimo ibitego mu mukino wo kwishyura kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiyeho.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 16 Ukwakira 2022 muri Libya. Ikipe izakomeza ikaba igomba gutombora ikipe izaba yasezerewe muri CAF Champions League.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo