AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Confederation Cup, yanganyije ubusa ku busa na Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti wabereye ku matara ya Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Kane.
Umutoza Cassa Mbungo André utoza AS Kigali yari yitabaje ikipe itarimo abakinnyi batanu bahamagawe mu Amavubi ari kwitegura gukina na Ethiopia.
Abanyamujyi ni bo babonye uburyo bwinshi bukomeye mu gice cya mbere aho Ndikumana Landry yananiwe kubyaza umusaruro umupira yahawe asigaranye n’umunyezamu Kimenyi Yves, awutera hejuru.
Habura iminota mike ngo 45 ibanza irangire, AS Kigali yahawe penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Man Ykre Dangmo mu rubuga rw’amahina, Shabani Hussein Tchabalala ayiteye ikurwamo na Kimenyi Yves.
Uyu munyezamu yagobotse kandi Kiyovu Sports ubwo yarenzaga w’umutwe watewe na Nyarugabo Moise mbere yo gushyira muri koruneri undi watewe na Lawrence Juma mu gice cya kabiri.
Kiyovu Sports yanyuzagamo igasatira, yashatse igitego mu minota ya nyuma ariko ubwugarizi bwa AS Kigali bukomeza guhagarara neza.
Biteganyijwe ko AS Kigali izahaguruka mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha aho igomba guhura na ASAS Telecom Djibouti yo muri Djibouti mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup.
Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga
Ababanjemo ku ruhande rwa AS Kigali
Dushimimana Eric ni we wari umusifuzi wo hagati
Ba kapiteni b’amakipe yombi; Mugheni Fabrice na Kimenyi, bifotozanya n’abasifuzi
Intebe y’abatoza ba Kiyovu Sports
Ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi muri Kiyovu Sports
Umutoza wa Kiyovu Alain-André Landeut
Abasimbura ba Kiyovu Sports
Abagize intebe y’abatoza muri AS Kigali
Abasimbura ba AS Kigali
Felix Kone ukomoka muri Cameroun (iburyo) yabanje ku ntebe
Mugheni Fabrice ni we wari Kapiteni wa AS Kigali
Shabani Hussein Tchabalala yitegura gutera penaliti ya AS Kigali
Kimenyi Yves akuramo penaliti
Umutoza Cassa Mbungo Andre aha amabwiriza Kayitaba Bosco mbere yo kwinjira mu kibuga
Alain-André Landeut areba uko ikipe ye iri gukina
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, yari yaje kuyishyigikira nk’ibisanzwe
Kankindi Anne-Lise na we yari yaje kuba inyuma y’ikipe ye ya AS Kigali
Nshimiye Joseph na we ntakunda kubura ku mikino ya AS Kigali
Team Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent
AMAFOTO: Renzaho Christophe
/B_ART_COM>