AS Kigali yamuritse abakinnyi izakoresha n’imyambaro yayo mu mwaka mushya w’imikino (Amafoto)

AS Kigali izahagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Confederation Cup, yamuritse abakinnyi 10 bashya muri 26 izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022/23, yiha intego yo kugera kure mu marushanwa izakina by’umwihariko kwisubiza Igikombe cy’Amahoro.

Iki gikorwa cyabereye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Ubumwe Hotel kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kanama 2022.

Abakinnyi bashya berekanywe ni myugariro Dusingizimana Gilbert wavuye muri Kiyovu Sports uzambara nimero 3, Tuyisenge Jacques wavuye muri APR FC uzambara nimero 9 n’Umunya-Cameroun Man-Yakre Dangmo uzambara nimero 10.

Hari kandi Rucogoza Eliassa wavuye muri Bugesera FC uzambara nimero 14, Akayezu Jean Bosco wavuye muri Etincelles FC uzambara nimero 22, Umunya-Kenya Ochieng Lawrence Juma ukina mu kibuga hagati uzambara nimero 24.

Biyongeraho Umurundi Ndikumana Landry ukina ku mpande asatira izamu uzambara nimero 28, Nyarugabo Moïse wavuye muri Mukura VS uzambara nimero 30, umunyezamu Otinda Frederick Odhiambo ukomoka muri Kenya uzambara nimero 33 na myugariro w’Umugande Satulo Edward uzambara nimero 44.

Abandi basanzwe mu Ikipe ya AS Kigali berekanywe ni umunyezamu Ntwari Fiacre, Rukundo Denis, Rugwiro Hervé [utari uhari kubera uburwayi], Bishira Latif, Uwimana Guillain, Kayitaba Jean Bosco, Kapiteni Niyonzima Haruna wongereye amasezerano y’umwaka umwe, Shabani Hussein ‘Tchabalala’ wongereye amasezerano y’imyaka ibiri, Rugirayabo Hassan, Mugheni Fabrice, Kalisa Rachid, Kwitonda Ally, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ekwa Serge [utari uhari kubera uburwayi], Ahoyikuye Jean Paul n’umunyezamu Rugero Chris.

Abatoza bazaba barangajwe imbere na Cassa Mbungo André wungirijwe na Mbarushimana Shabani, Hakizimana Corneille ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi na Maniraguha Claude utoza abanyezamu.

Abandi ni umuganga Rugumaho Arsène, physio Nsabimana Jean de Dieu, Ayubu ushinzwe ibikoresho, umufotozi Umurerwa Delphin, Nyaminani Isabelle ufata amashusho na Bayingana Innocent ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Hamuritswe kandi imyambaro ikipe izambara, aho uwa mbere ari uwo mu rugo uri mu mabara y’ubururu, uwo hanze uri mu ibara rya Orange n’uwa gatatu uri mu ibara ry’icyatsi cyerurutse.

AS Kigali izahura na ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup rizakinwa mu kwezi gutaha.

Iyi kipe yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2022, ifite kandi umukino wa Super Coupe izahuramo na APR FC ku Cyumweru, tariki ya 14 Kanama, saa Cyenda kuri Stade ya Kigali.

Nyuma y’iminsi itanu hakinwe uyu mukino ni bwo izakira Etincelles FC mu mukino w’Umunsi wa mbere wa Shampiyona ya 2022/23 uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

AMAFOTO: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo