Ikipe ya AS Kigali yakoze imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Ugushyingo, yitegura umukino utaha izakiramo Musanze FC.
Uyu mukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona utarabereye igihe kubera ko AS Kigali yari mu mikino Nyafurika, uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatatu saa Kumi n’ebyiri.
Iki kibuga ni cyo AS Kigali yakoreyeho imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Kabiri.
Myugariro wayo Bishira Latif yavuze ko intego bafite ari ugukomeza kwitwara neza nk’uko babigenje mu mikino ine iheruka.
Yagize ati "Umukino wa Musanze FC tuwiteguye neza kuko umukino wose tuwufata nka ’finale’. Twatsinze imikino ine tumaze gukina, no kuri Musanze FC tugomba gushaka amanota atatu tukagira 15 kuri 15."
AS Kigali iheruka gutsinda Gasogi United 1-0, byatumye ifata umwanya wa gatatu n’amanota 12.
Ku rundi ruhande, Musanze FC zinganya amanota, yo izakina uyu mukino idafite rutahizamu Peter Agblevor wahawe ikarita itukura batsindwa na Kiyovu Sports ibitego 3-0 mu mpera z’icyumweru gishize.