AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Confederation Cup igiye kwerekeza i Huye aho izakirira umukino wo kwishyura izahuramo na ASAS Télécom yo muri Djibouti ku Cyumweru, tariki ya 18 Nzeri 2022.
Mu ijoro rishyira ku wa Mbere ni bwo AS Kigali yasesekaye i Kigali ikubutse muri Djibouti aho yanganyije na ASAS Télécom ubusa ku busa mu mukino ubanza wabaye ku wa Gatandatu.
Iyi kipe itozwa na Cassa Mbungo André yahise itangira kwitegura umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku Cyumweru, tariki ya 18 Nzeri 2022.
Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, Abanyamujyi bakoreye imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mbere yo kwerekeza i Huye ku gicamunsi.
Mu minsi ine isigaye ngo umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup ukinwe, AS Kigali izajya yitoreza i Huye.
Mu gihe AS Kigali izaba ibashije kwitwara neza mu mukino wo kwishyura ikaba yasezerera ASAS, yazahura na A Nasry yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri.