Ikipe ya AS Kigali izahagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Confederation Cup, yasinyishije Umunya-Cameroun ukina asatira izamu, Kone Félix Lottin ku masezerano y’imyaka ibiri.
Kuri iki Cyumweru ni bwo AS Kigali yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi w’imyaka 24 wakiniraga Dragon FC de Yaoundé y’iwabo muri Cameroun.
Kone yatsinze ibitego bitatu inshuro ebyiri mu mwaka ushize w’imikino akinira Dragon ndetse yasoje Shampiyona ari we uyitsindiye ibitego byinshi, umunani.
Muri AS Kigali yahasanze mugenzi we w’Umunya-Cameroun Man Ykre Dangmo na we wasinye imyaka ibiri.
Ikipe y’Abanyamujyi izahura na ASAS Télécom Djibouti mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup rizakinwa mu kwezi gutaha.
Kone yabaye umukinnyi mushya wa 11 uguzwe muri iyi mpeshyi nyuma y’abarimo Dusingizimana Gilbert, Tuyisenge Jacques, Umunya-Cameroun Man-Yakre Dangmo, Rucogoza Eliassa na Akayezu Jean Bosco.
Hari kandi Umunya-Kenya Ochieng Lawrence Juma, Umurundi Ndikumana Landry, Nyarugabo Moïse, umunyezamu Otinda Frederick Odhiambo ukomoka muri Kenya na myugariro w’Umugande Satulo Edward.