AS Kigali yamaze gusinyisha rutahizamu w’Umunya-Cameroun Man Yakre Dangmo wavugwaga muri Rayon Sports, ku masezerano y’imyaka ibiri.
Man Yakre Dangmo w’imyaka 25, yatangiye kuvugwa mu Rwanda mu minsi mike ishize aho yifuzwaga na Rayon Sports.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Nyakanga, ni bwo yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri mu gikorwa cyabereye muri Stade ya Kigali.
Man Yakre usanzwe uhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Cameroun, yabaye umunyamahanga wa mbere usinyiye AS Kigali muri iyi mpeshyi.
Welcoming our New Signing,
Man Ykre Dangmo Ngnowa Hapmo inks two year deal with AS Kigali from Misr EL MaQasa FC.#Citizens #thewinningteam #HigherthanAclub pic.twitter.com/v1ZMylXxwO
— AS KIGALI (@AS_KigaliFC) July 11, 2022
Iyi kipe izahagarira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, yaherukaga kugura Rucogoza Elias wakinira Bugesera FC na Akayezu Jean de Bosco wavuye muri Etincelles.
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice niwe ubwe wamusinyishije
Gasana Francis, umunyamabanga wa AS Kigali na we yari ahari
Bayingana, Team Manager wa AS Kigali na we yari muri uyu muhango