AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Confederation Cup yageze muri Djibouti, yakirwa n’Abanyarwanda babayo.
Saa Saba z’ijoro kuri uyu wa Gatatu ni bwo AS Kigali yahagurutse mu Rwanda yerekeje muri Djibouti aho yagombaga kunyura muri Ethiopia.
Ahagana saa Tanu z’amanywa ni bwo iyi kipe ihagarariye u Rwanda yageze mu murwa mukuru wa Djibouti, yakirwa n’Abanyarwanda babayo.
Igiye gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup igomba guhuramo na ASAS Djibouti- Telecom FC ku wa Gatandatu, tariki 10 Nzeri.
Mu bakinnyi iyi kipe ifite Igikombe cy’Amahoro yahagurukanye i Kigali ntiharimo rutahizamu Man Yikre ukomoka muri Cameroun ndetse na myugariro Dusingizimana Gilbert uherutse kugurwa avuye muri Kiyovu Sports.
Aba bakinnyi bombi basigaye kubera uburwayi ndetse basimbujwe Akayezu Jean Bosco na Kayitaba Jean Bosco.
Abakinnyi umutoza Cassa Mbungo André yahagurukanye barimo Ntwari Fiacre, Otinda Odhiambo, Akayezu Jean Bosco, Rugirayabo Hassan, Bishira Latif, Kwitonda Ally, Ahoyikuye Jean Paul, Kalisa Rachid, Niyonzima Olivier Seifu na Niyonzima Haruna.
Hari kandi Lawrence Auchieng Juma, Tuyisenge Jacques, Shabani Hussein, Sali Boubacar, Nyarugabo Moise, Rukundo Denis, Rucogoza Eriassa, Mugheni Kakule Fabrice, Kayitaba Jean Bosco na Ndikumana Landry.
Umukino wo kwishyura uzabera i Huye tariki ya 18 Nzeri saa Cyenda
AMAFOTO : AS Kigali
/B_ART_COM>