Ikipe ya AS Kigali y’abagore ikomeje imyitozo ikomeye yitegura irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri aka Karere (CAF Women’s Champions League qualifiers) mu bagore rizabera muri Uganda mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.
Ni irushanwa rizahuza amakipe hashakwamo ikipe izitabira Champions League yo ku rwego rwa Afurika izabera muri Côte D’Ivoire.
Itsinda rya mbere ririmo Kampala Queens yo muri Uganda, Commercial Bank of Ethiopia (CBE), F.A.D yo muri Djibouti, Buja Queens yo mu Burundi na Yei Joint Stars yo muri Sudani y’Epfo.
Itsinda rya kabiri ririmo JKT Queens yo muri Tanzania, Vihiga Queens yo muri Kenya, AS Kigali na New Generation yo muri Zanzibar.
Ibibuga bya FUFA Technical Centre na KCCA stadium y’i Lugogo nibyo bizaberaho imikino y’iri rushanwa rizatangira tariki 12 Kanama 2023 kugeza tariki 30 Kanama 2023.
Ikipe izegukana iri rushanwa niyo izabona itike yo kwitabira Champions League ku rwego rwa Afurika riteganyijwe muri Côte D’Ivoire mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.
AS Kigali y’abagore yegukanye igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka mu cyiciro cya mbere ndetse n’igikombe cy’Amahoro.
Iminsi ya mbere babanje gukorera ku kibuga cyo munsi ya Stade Pele
Umuyobozi wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie Josée akurikiranye imyitozo y’iyi kipe yamaze gutangira gukorera imyitozo muri Stade Kigali Pele
I buryo bwe hari Hafurane Djuma ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>