AS Kigali na Musanze FC zananiwe kwisobanura (Amafoto)

AS Kigali yanganyije ubusa ku busa na Musanze FC mu mukino w’Umunsi wa gatatu wa Shampiyona utarabereye igihe, zombi zikomeza kunganya amanota 13 ku mwanya wa gatatu n’uwa kane.

Muri uyu mukino wabereye ku matara ya Stade ya Kigali, Musanze FC ni yo yabonye uburyo bwa mbere buganisha ku gushaka igitego, umupira uteretse watewe na Ben Ocen usubizwa inyuma n’urukuta ku munota wa gatatu.

Amakipe yakomeje gukina umupira ufunguye, As Kigali nayo itangira kugera imbere y’izamu ibifashijwemo na Hussein Shabani TChabalala wari wagoye Gasongo na Nsengiyumva Isaac bari mu mutima w’ubwugarizi bwa Musanze FC.

Kanza Angwa Eric yagumye kugora ubwugarizi bwa As Kigali, cyane cyane Ahoyikuye Jean Paul wari mu ruhande anyuramo.

Iminota 45 yarangiye amakipe yombi nta n’imwe irebye mu izamu, bajya kuruhuka abakinnyi bose babanje mu kibuga bagihari.

Igice cya kabiri kijya gutangira Cassa Mbungo yakoze impinduka ku ruhande rwa AS Kigali, Dusingizimana Gilbert ajya mu kibuga asimbuye Ahoyikuye Jean Paul naho Nyarugabo Moise asimbura Felix Kone Lotin.

Nk’uko igice cya mbere cyarangiye amakipe asatirana buri kanya ariko ntibitange umusaruro, ni nako igice cya kabiri amakipe yombi yagarutse. Ku munota wa 74, As Kigali yongeye ikora impinduka Man Ykre ava mu kibuga hinjira Akayezu Jean Bosco, na Tuyisenge Jacques ava mu kibuga hinjira Kayitaba Bosco.

Ku munota wa 78, Kayitaba Bosco akigera mu kibuga yazamukanye umupira awuhereza Nyarugabo Moise wakinaga iburyo asatira izamu, na we ahindura umupira imbere y’izamu, habura umuntu uterekaho umutwe.

Umukino ugana mu minota ya nyuma, Musanze FC nayo yakoze impinduka, Nshimiyimana Imran yinjira mu kibuga, Victor Ogendo Omondi arasohoka. Nyuma yaho Habineza Isaq na we yinjira mu kibuga, Mbogamizi Patrick wari Kapiteni muri uyu mukino arasohoka.

Iminota 90 y’umukino yarangiye bikiri ubusa ku busa, umusifuzi yongeraho iminota 5, ku munota wa 95 Hassan Rugirayabo yatanze umupira nabi awuhereza umunyezamu we Ntwari Fiacre, gusa Namanda Wafula arawumutanga awohereza mu izamu Rucogoza Eliassa wari ukinjira mu kibuga umupira awukuramo.

Kunganya uyu mukino byatumye AS Kigali ikomeza kuba ku mwanya wa gatatu n’amanota 13 mu mikino itanu, iyanganya na Musanze FC imaze gukina imikino irindwi.

Undi mukino w’ikirarane uzahuza APR FC na Espoir FC i Rusizi ku wa Kane.

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo