AS Kigali na Kiyovu Sports zatsikiye, APR FC itsinda Gorilla FC

Imikino y’Umunsi wa munani wa Shampiyona yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Ugushyingo 2022, yasize APR FC itsinze Gorilla FC igitego 1-0 mu gihe Kiyovu Sports na AS Kigali zanganyije.

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali yanganyije umukino wa kabiri yikurikiranya aho yari yakiriye Bugesera FC zikanganya ubusa ku busa.

Ikipe y’Abanyamujyi yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 14, irushwa ane na Rayon Sports ya mbere zinganya imikino itandatu. Bugesera FC yo ifite amanota 10 ku mwanya wa munani.

Mu wundi mukino wabereye kuri Stade Umuganda, Kiyovu Sports yananiwe gufata umwanya wa mbere ubwo yanganyaga na Rutsiro FC ibitego 2-2.

Urucaca rufite amanota 17 mu mikino umunani, rwari rwatsindiwe na Erissa Ssekisambu na Eric Iracyadukunda mu gice cya mbere ariko ibitego byo mu gice cya kabiri byinjijwe na Bandu Olivier ndetse na Watanga Jules watsinze mu minota y’inyongera, bituma amakipe yombi agabana amanota.

Mu mukino wabereye i Nyamirambo saa Kumi n’ebyiri n’igice, APR FC yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 cya Mugunga Yves mu gice cya mbere, igira amanota 14 ku mwanya wa kane.

Gasogi United yagize amanota 11 ku mwanya wa gatandatu nyuma yo kunganya na Espoir FC ya 14 n’amanota atandatu, igitego 1-1 mu mukino wabereye i Rusizi.

Undi mukino wabaye kuri iki Cyumweru ni uwo Rwamagana City FC ya 15 n’amanota ane yanganyijemo igitego 1-1 na Etincelles FC ya 10 n’amanota icyenda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo