Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasubitse imikino ibiri ya Shampiyona ku makipe ya AS Kigali na APR FC azahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika.
Mu butumwa Ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA bwandikiye abayobozi b’amakipe yombi kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo, bwavuze ko bugendeye ku mikino ibiri ya CAF Champions League na Confederation Cup izaba mu byumweru bibiri biri imbere, bigaragara ko bidashoboka ko babasha gukina imikino y’umunsi 2 na 3 ya Shampiyona kuberako bihurirana n’igihe cyo kwitegura ndetse no gukina iyo mikino.
Bwakomeje bugira buti "Kubera izo mpamvu zigaragajwe haruguru, turabamenyesha ko iyo mikino y’iminsi yavuzwe haruguru isubitswe, bityo tukazabamenyesha mu gihe cya vuba amatariki izakinirwaho."
AS Kigali izabanza kwakirwa na ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti ku wa 10 Nzeri mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 18 Nzeri 2022.
Iyi kipe izakina CAF Confederation Cup, yari kwakirwa na Mukura VS tariki ya 8 Nzeri mbere yo guhura na Musanze FC tariki ya 14 Nzeri.
APR FC yo izabanza kwakira US Monastir ku wa 10 Nzeri naho umukino wo kwishyura uzabera muri Tunisia ku wa 18 Nzeri.
Imikino yayo yasubitswe ni uwo yari kwakirwamo na Bugesera FC tariki ya 8 Nzeri n’uwo yari kuzakiramo Police FC tariki ya 13 Nzeri.
/B_ART_COM>