AS Kigali izahagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Confederation Cup, igiye kwerekana abakinnyi bashya yaguze, inatangaze intego yihaye mu mwaka w’imikino wa 2022/23.
Ubuyobozi bwa AS Kigali bwamaze gutumira itangazamakuru mu kiganiro bazagirana ku wa Gatanu, tariki ya 12 Kanama 2022, kuri Dove Hotel saa Munani.
Iki kiganiro kizaberamo umuhango wo kwerekana abakinnyi bashya AS Kigali iheruka kugura no kugaragaza intego iyi kipe yihaye mu mwaka mushya w’imikino wa 2022/23.
PRESS CONFERENCE
We are delighted to Invite Journalists in Team Press conference at Dove Hotel.#Citizens #thewinningteam #HigherthanAclub pic.twitter.com/sHFtkSPcJa
— AS KIGALI (@AS_KigaliFC) August 10, 2022
AS Kigali itozwa na Cassa Mbungo André, izahura na ASSAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup rizakinwa mu kwezi gutaha.
Iyi kipe yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2022, ifite kandi umukino wa Super Coupe izahuramo na APR FC ku Cyumweru, tariki ya 14 Kanama, saa Cyenda kuri Stade ya Kigali.
Nyuma y’iminsi itanu hakinwe uyu mukino ni bwo izakira Etincelles FC mu mukino w’Umunsi wa mbere wa Shampiyona ya 2022/23 uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Mu bakinnyi bashya AS Kigali iheruka kugura harimo myugariro w’Umugande Satulo Edward, Umunya-Kenya Ochieng Lawrence Juma ukina mu kibuga hagati, umunyezamu Otinda Frederick Odhiambo ukomoka muri Kenya n’Umurundi Ndikumana Landry ukina ku mpande asatira izamu.
Hari kandi Tuyisenge Jacques wakiniraga APR FC, Umunya-Cameroun Man-Yakre Dangmo ukina asatira izamu, Rucogoza Eliassa wavuye muri Bugesera FC, Akayezu Jean Bosco wavuye muri Etincelles FC, Nyarugabo Moïse wavuye muri Mukura VS na Dusingizimana Gilbert wavuye muri Kiyovu Sports.
Yongereye kandi amasezerano abakinnyi bayifashije kwitwara neza mu mwaka ushize w’imikino barimo rutahizamu w’Umurundi Shabani Hussein Tshabalala wayitsindiye ibitego 20 birimo 15 bya Shampiyona na Kapiteni wayo, Haruna Niyonzima.
AS Kigali izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ku nshuro ya gatatu yikurikiranya;
/B_ART_COM>