Aryoha asubiwemo !Uko abafana ba Rayon Sports bakiranye ubwuzu igikombe cy’Amahoro kuva i Nyanza kugera i Nyamirambo

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Kamena 2023, Rayon Sports yakoze akarasisi kadasanzwe kavuye i Nyanza kagasorezwa kuri Kigali Pelé Stadium yishimira Igikombe cy’Amahoro yegukanye, Perezida wa Rayon Sports avuga ko ari igikombe gifite agaciro cyane ku bafana ndetse no ku gihugu, aboneraho kugitura Perezida Paul Kagame.

Igitego cya Ngendahimana Eric ku munota wa 40, ni cyo cyahesheje Gikundiro kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2023, itsinze APR FC 1-0.

Iki gikombe Rayon Sports yatwaye, ni cyo cya mbere yegukanye kuva mu 2019 ubwo yatwaraga Shampiyona.

Nyuma yo gusoza umukino wabereye kuri Stade ya Huye ku wa Gatandatu, Murera yagumye mu Majyepfo, ikora akarasisi katangiriye i Nyanza, aho yashingiwe, itaha i Kigali kuri iki Cyumweru.

Kuva mu Rukari, ugaca mu Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Ruyenzi, Nyabugogo, Kimisagara n’i Nyamirambo, iyi kipe ikundwa n’Abanyarwanda batari bake, yeretswe urukundo na benshi mu bahagaze ku mihanda n’abayiherekeje.

Byari ibyishimo kandi ku bakinnyi, abayobozi n’abatoza b’iyi kipe.

Gikundiro yaherukaga Igikombe cy’Amahoro mu 2016, na bwo itsinze APR FC, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2023/24.

Muri ibi birori byasusurukijwe n’umuhanzi Eric Senderi, Ikipe y’abakobwa ya Rayon Sports na yo yerekanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri yegukanye.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle wari wishimiwe n’abafana baririmbaga ngo "ni wowe, ni wowe", yavuze ko batangira umwaka w’imikino yari yabasezeranyije ibikombe bibiri kandi ubu bamaze kubitwara.

Ati "Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro dore ngibi. Twashyize hamwe nk’Aba-Rayons, ntitwacitse intege, ndetse n’abashatse kuziduca twababwiye ko bidashoboka."

Yakomeje agira ati "Ntibyari byoroshye no gukina n’amakipe afite aho akura. Igikombe cya Shampiyona y’Abagabo cyaduciye mu myanya y’intoki kuko abagitwaye baturushije amanota abiri gusa, ariko ubutaha tuzakibereka ahangaha."

Yakomeje avuga ko ari igikombe gifite agaciro kanini cyane haba ku bafana ndetse no ku gihugu maze agira ati " Munyemerere iki gikombe cy’Amahoro tugiture Perezida wacu, nyakubahwa Paul Kagame...(abafana nabo bati muzehe wacu)."

PHOTO: TUYIZERE FABRICE & RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo