Umukozi ushinzwe ibikoresho (kit manager) w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba n’umukunzi ukomeye w’ikipe ya APR FC, Munyaneza Jacques (Rujugiro), yasezeranye na Uwimana Dovine mu bukwe yagabiwemo inka n’abarimo Sadate Munyakazi ndetse Rujugiro na we afata umwanya ashimira cyane Gen (Rtd) James Kabarebe.
Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025, burangwa n’udushya dutandukanye.
Sadate Munyakazi wahoze ayobora Rayon Sports yagabiye inka Rujugiro, avuga ko amakipe ya APR FC na Rayon Sports ziba zigomba guhatanira mu kibuga ariko hanze yacyo bakaba aba Sportif.
Abari bahagarariye ikipe ya APR FC nabo bavuze ko APR FC nk’ikipe yagabiye Rujugiro inka ’yo muri CSS’ (bavugaga banki ya Zigama CSS ndetse ko azahabwa sheki azajya kubikuzamo). Maj Kavuna wari kumwe n’abatoza ndetse na Claude, kapiteni wa APR FC bavuze ko abakinnyi banamugeneye impano. Intare za APR FC ari naho Rujugiro abarizwa nabo bahaye inka Rujugiro. Indi nka, Rujugiro yayihawe n’ababyeyi.
Ubwo ubukwe bwari bugiye kurangira, Rujugiro yafashe umwanya ashimira abantu 2: Mushiki we ndetse na Gen (Rtd) James Kabarebe. Bombi yabageneye impano.
Kuri mushiki we, Rujugiro yavuze ko uretse kuba ari umuvandimwe we ariko yanamukoreye ibirenze ubuvandimwe. Kuri Gen (Rtd) James Kabarebe, Rujugiro yavuze ko yamubereye umuntu ukomeye cyane mu buzima ndetse ko yari kunezerwa iyo aba mu bukwe ariko kubera inshingano akaba atarabonetse ariko avuga ko uwo yahaye impano yamugeneye yazayimushyikiriza.
Rujugiro na Uwimana Dovine bari bamaze imyaka itandatu bakundana, nyuma yo guhurira mu mashuri yisumbuye. Basezeranye imbere y’Imana nyuma y’uko tariki 19 Kamena 2025, basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.
Rujugiro na Dovine Uwimana bamaze imyaka itandatu bakundana, aho bagiye bakunda kugaragara kenshi bari kumwe ku bibuga by’umupira w’amaguru. Ni nyuma yo kumenyanira mu mashuri abanza muri Sainte Famille aho bombi bigaga.
Munyaneza Jacques amaze igihe kinini azwi mu ikipe ya APR FC, aho yatangiye ari umukunzi wayo usanzwe mbere yo kuyibera umufana w’akadasohoka. Yanabaye ‘kit manager’ w’amakipe y’igihugu y’ibyiciro byose mu mupira w’amaguru ndetse no muri APR FC kaba yagiye yitabazwa kenshi.
Uwimana Donavine , umugore wa Rujugiro
Abakinnyi Adolphe na Djuma bari mu bambariye Rujugiro
Munyakazi Sadate mu muhango wo gusaba no gukwa
Aimable, Team Manager wa Police FC niwe wari Parrain wa Rujugiro
Rujugiro yari aherekejwe n’aba Bouncers
Umugore w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba Umyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga na we yari yaje gushyigikira Rujugiro na Donavine
Intare za APR FC bahaye inka Rujugiro usanzwe abarizwa muri iyi fan club
Maj. Kavuna yavuze ko Rujugiro bamuhaye inka yo muri ’CSS’
Sadate Munyakazi yahaye inka Rujugiro
Mushiki wa Rujugiro yagize amarangamutima ubwo musaza we yamushimiraga
Impano Rujugiro yageneye Gen(Rtd) James Kabarebe kubera ukuntu yamubereye umuntu ukomeye cyane mu buzima
/B_ART_COM>