Aryoha asubiwemo: Rayon Sports yatsinze Gorilla igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro(AMAFOTO 100)

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Werurwe 2025, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gorilla 1-0 iyisezerera muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Ni umukino amakipe yombi yaje bigaragara ko adashaka gukora ikosa iryo ari ryo ryose kuko yaba Rayon Sports ifite intego yo gutwara iki gikombe ngo izarebe ko yazasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup mu gihe gutwara Shampiyona bitayikundira, Gorilla FC yo uyu mwaka yakomeje kwerekana ko yaba mu makipe akomeye nayo igatangira kuba mu zihatanira ibikombe.

Umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports ifite ishyaka bigaragara ko ishaka igitego hakiri kare ariko igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri gitangiye, umutoza wa Rayon Sports Robertinho yinjiranye impinduka maze Assana Nah Innocent aha umwanya Aziz Bassane.

ku munota wa 49 Rayon Sports yabonye igitego ku mupira wari utewe na Biramahire Abeddy ugiye guca ku ruhande usanga Iraguha Hadji ahagaze neza awushyira mu izamu kiba igitego cya mbere cya Rayon Sports.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Rayon Sports izahura na Mukura Victor Sport muri ½.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo