Aryoha asubiwemo ! Andi mafoto 400 utabonye yaranze Rayon Day 2023

Abakunzi ba Rayon Sports bizihije Umunsi w’Igikundiro waranzwe na byinshi bitandukanye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatandatu tariki ya 5 Kanama 2023.

Ibi birori byerekanirwaho abakinnyi n’abatoza, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya, bimaze kuba umuco muri Gikundiro yizihije uyu munsi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, ikaba iya kane muri rusange kuva mu 2019.

Ku wa Gatandatu, byabanjirijwe n’akarasisi k’abafana mu mihanda y’i Nyamirambo, kari kitabiriwe n’abarimo Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, aho abakunzi b’iyi kipe bari banafite ibikombe byombi yegukanye mu mwaka w’imikino ushize wa 2022/23.

Nyuma y’akarasisi, abakitabiriye basubiye muri stade, bahahurira n’abandi bavuye mu bice bitandukanye aho basusurukijwe n’abarimo abanyeshuri bize umuziki ku Nyundo, DJ Brianne na DJ Selekta Faba. Hari kandi abavuza ingoma n’aba-acrobatie.

Muri ibi birori byamaze hafi amasaha 10 kugeza ahagana saa Tatu z’ijoro, Rayon Sports yashimiye abafatanyabikorwa bayo barimo za fan clubs ndetse n’uruganda rwa SKOL rumaze imyaka 10 ruyitera inkunga aho kugeza ubu impande zombi zifitanye amasezerano azageza mu 2026.

Ubwo herekanwaga abakinnyi, Umunye-Congo Nzinga Luvumbu Héritier wasubiye muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru ku nshuro ya gatatu kuva mu 2021, yinjiye ku kibuga atwawe mu modoka ifunguye hejuru, agenda apepera abafana bamwishimiye, anabyina.

Benshi mu bakinnyi ba Rayon Sports bahinduye nimero bitewe n’abagera ku 10 bashya, ni mu gihe kandi Umunya-Sudani Eid Abakar Mugadam atigeze yerekanwa aho bivugwa ko azagera i Kigali ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Abakinnyi barimo Mugisha François ‘Master’ umaze imyaka myinshi muri Rayon Sports kurusha abandi bayirimo uyu munsi, Ishimwe Jackson Patrick uyirimo kuva mu 2019 na Iradukunda Pascal uyimazemo imyaka ibiri, bahawe nimero 25, 21 na 12 uko bakurikirana, ariko nta mazina yari yanditse ku myambaro yabo.

Kalisa Rachid wasinye ku wa Kane, Luvumbu wageze i Kigali uwo munsi n’Umurundi Mvuyekure Emmanuel wageze muri Rayon Sports ku wa Gatanu, bose bahawe imyambaro ya nimero 28, 11 na 18 uko bakurikirana, kandi iriho n’amazina yabo.

Bitandukanye kandi n’uko byari bashyizwe kuri gahunda ko uyu Munsi w’Igikundiro uzitabirwa n’umushyitsi mukuru, ijambo ry’umunsi ryavuzwe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle weretse abafana ibikombe iyi kipe yatwaye mu mwaka w’imikino wa 2022/23 ari byo icya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bagore n’icy’Amahoro mu Bagabo.

Nyuma yaho ni bwo Alliah Cool, Christelle, Alicia na La Douce bari mu bagore bagize itsinda “Kigali Boss Babes” basabye kwifotozanya na Perezida wa Rayon Sports aho bari bambaye imyambaro yayo mishya y’ubururu hejuru.

Ibirori by’umunsi byasojwe n’umukino wa gicuti warangiye Rayon Sports itsinzwe na Kenya Police FC igitego 1-0 cyinjijwe na Kenneth Muguna ku munota wa 48.

Hagati mu mukino, mu karuhuko, ni bwo abahanzi Ariel Wayz na Nemeye Platini P ‘Baba’ basusurukije ibihumbi by’abitabiriye Umunsi w’Igikundiro mu ndirimbo zabo zitandukanye.

Bamwe mu bari bashinzwe umutekano kuri uyu munsi....uri hagati ni Uwimana Jeanine, umunyamabanga wa Dream Unity akaba n’umwe mu bari bashinzwe imigendekere myiza y’umunsi wa Rayon Day 2023

Selecta Faba asusurutsa aba Rayon ku munsi mukuru wabo

Abagize Fan club nshya ya Rayon Sports yitwa Jusqu’a la mort ni bamwe mu bigaragaje cyane mu dushya dutandukanye

Hahembwe Fan Clubs zitwaye neza kurusha izindi...Dr Norbert yakira igihembo cya Gikundiro Forever abereye umuyobozi

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo