Ikipe ya Rayon Sports inyagiye ikipe ya Vision FC ibitego 3-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 26 n’imikino umunani yikurikiranya idatsindwa.
Ibitego bya rutahizamu Fall Ngagne ndetse na Iraguha Hadji nibyo bihaye itsinzi Rayon Sports yujuje imikino umunani (8) yikurikiranya idatsindwa mbere y’uko izacakirana na Muhazi FC kuri uyu wa Gatatu ndetse n’umukino izahuramo na APR FC tariki ya 7 Ukuboza 2024.
Mbere y’uyu mukino, hari havuzwe byinshi cyane ku ikipe ya Vision FC, yavugaga ko nubwo batagize intangiriro nziza z’umwaka, ariko bagomba gukura amanota atatu (3) ku ikipe ya Rayon Sports itaratsindwa umukino n’umwe kuva shampiyona yatangira.
Ikipe ya Rayon Sports niyo yinjiye mu mukino neza cyane ku ruhande rwa barutahizamu bayo, barimo nka Iraguha Hadji wari watangiye kugerageza gushaka gutungura umunyezamu wa Vision FC, James Desire ariko akaza kuzibirwa na ba myugariro ba Vision FC.
Ntabwo ikipe ya Vision FC yigeze yorohera ikipe ya Rayon Sports, nibura kugeza ku munota wa 20 kuko nayo wabonaga icishamo igasatira nubwo ibyemezo byayo bya nyuma ntacyo byahinduraga.
Ku munota wa 25, ikipe ya Rayon Sports yafunguye amazamu kuri rutahizamu Fall Gagne ku mupira yari ahawe na mugenzi we Iraguha Hadji.
Binyuze ku mukinnyi nka Kwizera Pierrot, Vision FC yagerageje uburyo butandukanye ariko umunyezamu wa Rayon Sports, Khadime Ndiaye akomeza kwitwara neza.
Mbere gato y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka kuko hari hanongeweho iminota y’inyongera, Iraguha Hadji yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri ku mupira mwiza yari ahawe neza na Muhire Kevin.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ikipe ya Vision FC, aho Stephen Mbonyi yasohotse mu kibuga maze aha umwanya Rurangwa Mosi, usibye izo mpinduka, igice cya kabiri cyaranzwe n’intangiriro zidashamaje ku mpande zombi gusa ukabona ko ikipe ya Vision FC ishaka uburyo nibura yaba yishyuye igitego 1.
Ku munota wa 67, ikipe ya Rayon sports yakoze impinduka ikuramo Kanamugire Roger na Aziz Bassane maze hinjira Adama Bagayogo na Niyonzima Ollivier Seif.
Vision FC nayo yahise ikora impinduka ikuramo Kwizera Pierrot wanakiniye Rayon Sorts asohokana na Ibrahim Nshimiyimana basimburwa na Yves Rwakazayire na Ndikumana Faustin.
Rayon Sports yongeye kunyeganyeza inshundura ku gitego cyatsinzwe na Fall Ngagne, ku munota wa 76 w’umukino ku mupira yari ahawe na Adama Bagayogo ahita yuzuza n’ibitego 6 mu mikino 6 amaze gukinira Rayon Sports.
Ku munota wa 80, ikipe ya Vision FC yongeye gukora impinduka, maze ikuramo Omar Nizeyimana asimburwa na Radjab Mbajineza gusa ntibyagira icyo bitanga kuko n’ubundi umukino warangiye ari ibitego 3 bya Rayon Sports ku busa bwa Vision FC.
Nyuma yo gutsinda Vision FC, ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 26 aho ikurikiwe na As Kigali igomba kwisobanura na APR FC kuri iki cyumweru. Vision FC yagumye ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma n’amanota umunani (8).
/B_ART_COM>