Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0, mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 6 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium bituma irara ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo.
Rutahizamu w’Umunya-Senegal, nyuma yo guhusha igitego ku munota wa 21 ku mupira yari ahawe na Rukundo Abdourahman ariko umupira umunyezamu Arakaza Marc Arthur akawushyira muri koruneri. Uyu musore amakosa yakoze kuri uwo munota yakosowe n’undi Munya-Senegal myugariro Youssou Diagne atsinda igitego n’umutwe ku mupira w’umuterekano wari utewe na Muhire Kevin igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.
Umunyezamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye ari mu bagiye bayifasha mu buryo butandukanye Bugesera FC yagiye ibona burimo umupira wa Niyomukiza Faustin yamuteye barebana umwe kuri umwe mu gice cya mbere. Nyuma y’iminota itanu igice cya kabiri gitangiye, Rayon Sports yakuyemo Iraguha Hadji na Rukundo Abdourahman ishyiramo Ishimwe Fiston na Adama Bagayogo.
Uyu Munya-Mali Bagayogo ku munota wa 63 yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo yinjira neza maze arekura umupira, Kapiteni we Muhire Kevin ahita atanga umupira wa kabiri wavuyemo igitego cyatsinzwe na rutahizamu Fall Ngagne witwaye neza muri uyu mukino uretse no gutsinda.
Iki gitego ni cyo cyarangije umukino Rayon Sports ibonye amanota atatu ayishyira mu mwanya wa kabiri n’amanota 11 n’ibitego bine izigamye. Police FC ya mbere nayo ifite 12 nyuma yo kunganya na Gorilla FC 0-0 kuri iki cyumweru.
/B_ART_COM>