ARYOHA ASUBIWEMO:Amafoto utabonye Rayon Sports inganya na Police mu wa gishuti

Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Gatanu, tariki 25 Ukwakira 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu mukino wateguwe mu rwego rwo gufasha amakipe yombi kuguma mu mwuka w’amarushanwa cyane ko yo atazakina mu mpera z’iki cyumweru kubera abakinnyi afite mu Ikipe y’Igihugu ikomeje kwitegura amajonjora ya CHAN 2024.

Uyu mukino watangiye ugenda gake, amakipe yombi yigana byatumaga utaryoha. Ku munota wa 23, Jibrin Akuki yazamukanye umupira mwiza awucomekera Peter Agblevor atsinda igitego cya mbere cya Police FC.

Gikundiro yahise ikanguka itangira gusatira bikomeye ariko rutahizamu Fall Ngagne ntabyaze umusaruro amahirwe yabonaga.

Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, Fall Ngagne yahushije uburyo bw’igitego bukomeye, ku mupira Ndayishimiye Richard yahinduye imbere y’izamu, akina n’umutwe, umunyezamu Rukundo Onésime akawukuramo.

Igice cya mbere cyarangiye Police FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0.

Gikundiro yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri ndetse bidatinze ku munota wa 46, yazamutse neza Ngagne acomekera umupira mwiza Aziz Bassane, atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina yishyura igitego.

Ku munota wa 57, Ngagne yongeye kuzamuka neza acenga myugariro Issa Yakubu aramutega, umusifuzi atanga penaliti.

Yatewe na Ishimwe Fiston ariko umupira awukubita igiti cy’izamu uvamo.

Mu minota 60, umukino wongeye gutuza, ukinirwa cyane mu kibuga hagati bityo n’uburyo bw’ibitego buragabanuka.

Mu minota 80, Gikundiro yongeye gusatira cyane ariko uburyo bwabonwaga na Bassane na Ngagne ntibubyare umusaruro.

Nyuma y’iminota mike, Prinsse Junior Elenga-Kanga yongeye guhusha igitego cyabazwe, ku ishoti rikomeye yateye, umunyezamu Rukundo ashyira umupira kuri koruneri.

Umukino warangiye, Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego 1-1.

Esperanza Motel imaze kuba ubukombe mu kugeza ibyo kunywa no kurya ku bari kuri Stade

Ikawa ya Esperanza nayo uyisanga kuri Stade

11 Police FC yabanje mu kibuga

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Aziz Bassane wishyuriye Rayon Sports igitego

Ngoga Roger, umuyobozi wa Rayon Sports

Ndahiro Olivier, umubitsi wa Rayon Sports

Kayisire Jacques, Visi Perezida wa Rayon Sports

Muri uyu mukino, Rayon Sports yahushije Penaliti