Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2024, ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe kuri Kigali Pelé na Azam FC igitego 1-0 nyuma y’ibirori biryoheye ijisho by’ ibirori byo kwizihiza Rayon Sports Day izwi nk’Umunsi w’Igikundiro iyi kipe yagaragarijemo abakinnyi izakoresha muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino 2024-2025 haba ku ikipe y’abagore ndetse n’ikipe y’abagabo.
Ni ibirori byabaye mu gihe iyi kipe yizihiza ubufatanye imazemo imyaka 10 hamwe n’uruganda rwa SKOL.
Ni ibirori byabanjirijwe n’akarasisi k’abakunzi ba Rayon Sports kari kayobowe na Perezida wa wayo, Uwayezu Jean Fidele mu masaha ya mbere ya saa sita mu gihe nyuma ya saa sita hakomerejeho ibikorwa by’imyidagaduro aho abahanzi barimo Bushali na Platin P basusurukije abari babyitabiriye.
Ibikorwa byo gutangaza abakinnyi amakipe yombi azakoresha mu mwaka w’imikino 2024-2025 (Rayon Sports na Azam FC), byabanjirijwe no gutangaza abakinnyi n’ikipe y’abagore ya Rayon Sports izakoresha.
Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yaserutse mu mukenyero w’ubururu n’umweru,yerekwa abafana, umukinnyi ku wundi.
Muri ako kanya, umuyobozi w’Umuryango Rayon Sports, akaba na Perezida w’amakipe yayo, Uwayezu Jean Fidèle yishimiwe cyane n’abafana yasuhuje ubwo yari amaze kwifotozanya n’Ikipe y’Abagore.
Uwayezu amaze imyaka ine ayobora iyi kipe ndetse habura amezi abiri ngo manda ye irangire.
Iyi kipe imaze imyaka ibiri ishinzwe, yahereye mu Cyiciro cya Kabiri, izamuka idatsinzwe ndetse mu mwaka wayo wa mbere mu Cyiciro cya Mbere, yahise itwara Shampiyona ku buryo yitegura guhagararira u Rwanda mu majonjora ya CAF Champions League azabera muri Ethiopia.
Ikipe ya Azam FC nayo yaboneyeho gutangaza abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino 2024-2025 ari nabo bazahatana n’ikipe ya APR FC mu mikino ibiri y’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League izakinwa muri uku kwezi kwa Kanama 2024. Ni igikorwa cyakozwe n’ muvugizi wa Azam FC, Hasheem Ibwe.
Umuyobozi wa Azam FC yashyikirije uwa Rayon Sports umwambaro w’iyi kipe ugenewe Perezida Paul Kagame ndetse wanditseho izina rye. Iyi kipe yashimiye Umukuru w’Igihugu uburyo akunda akanateza imbere imikino.
Ibi byakurikiwe no gutangaza abakinnyi bose Rayon Sports y’abagabo izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-2025. Ni igikorwa cyayobowe n’munyamakuru Mugenzi Faustin ’Faustinho Simbigarukaho’ na Wasiri.
Nyuma y’imyaka 17 asubiye muri Rayon Sports, Haruna Niyonzima ni we mukinnyi wa mbere wakiriwe muri Kigali Pele Stadium.Yinjiye mu kibuga ateruwe mu ntebe nk’umwami.
Muhire Kevin wongeye kugirwa kapiteni w’iyi kipe niwe winjiye nyuma aherekejwe na Robot.
Mu ijambo rye, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yashimiye Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame ku ruhare agira mu iterambere rya siporo.
Nyuma y’ibi birori hakurikiyeho umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na Azam FC.
Ni umukino igice cya mbere Rayon Sports yagaragaje kwitwara neza haba mu gusatira izamu rya Azam FC ryari ririmo Muhamed Mustafa ndetse no guhererekanya umupira hagati mu kibuga mu gihe ariko ku rundi ruhande James Akaminko, Feisal Salum bakinaga hagati ha Azam FC nabo bitwaraga neza yewe bituma Khadime Ndiaye akuramo imipira imwe nimwe yajyaga mu izamu rya Rayon Sports, igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Azam FC yatangiye umukino yahinduye imyenda yiganjemo umweru mwinshi. Ku munota wa 57 Azam FC yabonye igitego cyatsinzwe ku mutwe na kapiteni wayo Lusajo Mwaikenda.
Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo abakinnyi nka Haruna Niyonzima, Niyonzima Olivier, Iraguha Hadji, Charles Bbale hinjiramo Rukundo Abdourahman, Adama Bagayogo, Prinsee Elanga na Fall Ngagne.
Umukino warangiye Azam FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino usoza ibirori by’Umunsi w’Igikundiro. Iyi kipe yo muri Tanzania yahise ihabwa igikombe cyateguwe na Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe ya Choplife.