Aryoha asubiwemo:Amafoto 450 utabonye Rayon Sports inganya na APR FC

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na APR FC ubusa ku busa (0-0) mu mukino wa shampiyona wari wahuruje imbaga. Ni umukino wabereye muri Stade Amahoro, ukaba ari wo wa mbere wa shampiyona aya makipe akunze guhangana ahuriyemo muri iyi sitade kuva yavugururwa.

Ubwitabire bw’abafana bwari ku rwego rwo hejuru, dore ko yari yakubise yuzuye mu myanya yose yicaramo abantu ibihumbi 45.

Ku munota wa 19 Rayon Sports yahushije uburyo bwari bwabazwe, aho Fall Ngagne yahawe umupira awinjirana mu rubuga rw’amahina, awurenza umunyezamu Pavelh Ndzila wari wasohotse, ariko umupira uca ku ruhande urarenga

Mu gice cya mbere cy’umukino, amwe mu mahirwe akomeye APR FC yabonye yo gutsinda, ni ku munota wa 21, ni Coup Franc yatewe na Niyibizi Ramadhan, umupira ukubita umutambiko w’izamu.

Ku munota wa 78, Serumogo Ali wagiye mu kibuga asimbuye yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina myugariro wa APR FC Aliou Souané awugaruza ukuboko, gusa umusifuzi Murindangabo Moise yemeje ko Aliou Souane umupira yawukoreye inyuma y’urubuga rw’amahina ahitamo gutanga Coup-franc n’ubwo amashusho agaragaza ko hari mu rubuga rw’amahina yari kuba penaliti.

Ku munota wa 78, Serumogo Ali wagiye mu kibuga asimbuye yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina myugariro wa APR FC Aliou Souané awugaruza ukuboko, gusa umusifuzi Murindangabo Moise yemeje ko Aliou Souane umupira yawukoreye inyuma y’urubuga rw’amahina ahitamo gutanga Coup-franc n’ubwo amashusho agaragaza ko hari mu rubuga rw’amahina, ikaba yagombaga kuba penaliti.

Abafana ba APR FC bari babucyereye

Semanyenzi Joselyne, umwe mu bafana baherekeza APR FC aho yagiye hose

DJ Crush na DJ Briane nibo bacuranze kuri uyu mukino

DC Clement n’umugore we bari bacyereye gufana Rayon Sports

Ntihanabayo Samuel nyiri Ingufu Gin Ltd ari kumwe n’umukobwa we

Intore Masamba ni umwe mu bakomeje gushyigikira Rayon Sports ku mikino yayo

Ntihanabayo Samuel bahimba Kazungu nyiri Ingufu Gin Ltd niwe wakoreye Rayon Sports umwiherero muri Hotel ye Kigali Delight Hotel ndetse yari yemeye gutanga Miliyoni na magana arindwi nk’agahimbazamusyi yari guha ikipe iyo itsinda APR FC