Aryoha asubiwemo:Amafoto 400 utabonye yaranze isozwa rya EAPCCO

Ku nshuro ya 4 y’imikino ihuza abapolisi bo mu bihugu bigize umuryango w’abayobozi ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO Games) yaberaga mu mu Rwanda, yasojwe ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023, mu gihe cy’icyumweru yamaze yaranzwe n’ibikorwa bya siporo byuzuye urugwiro, n’ubusabane.

Yagaragaje ubuvandimwe hagati y’abayitabiriye bo mu bihugu umunani byari bihagarariwe n’amakipe 83 arimo ay’abagabo n’ay’abagore, nk’ikimenyetso cyo guhuza imikoranire mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Bahatanye mu mikino 13 itandukanye irimo; umupira w’amaguru, gusiganwa ku maguru, basketball, handball, volleyball, netball, volleyball ikinirwa ku mucanga, kurasa, umukino w’iteramakofe, karate, darts, judo na taekwondo.

U Rwanda ni rwo rwegukanye imidali myinshi rutsinze imikino icyenda kuri 13 yitabiriwe kuri iyi nshuro, ku rutonde hakurikiraho Kenya na Uganda.

Muri rusange, u Rwanda rwegukanye imidali 91, irimo 45 ya zahabu, 21 ya silver na 25 ya bronze.

Kenya yegukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa ku maguru, yatsindiye imidali 88 (28 ya zahabu, 21 ya silver na 39 ya bronze) mu gihe Uganda yitwaye neza mu mukino wa netball, yegukanye imidari 76, irimo 18 ya zahabu, 30 ya silver na 28 ya bronze.

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo