Ikipe y’Abasikare barinda Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard Rwanda) yegukanye igikombe cy’Irushanwa rihuza Ingabo z’u Rwanda “Liberation Cup” nyuma yo gutsinda Ikipe ya Division ya 3 igitego 1-0.
Umukino wa nyuma w’iri rushanwa ryari rimaze amezi atatu, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Nyakanga 2025.
Ni umukino witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda; CG Félix Namuhoranye. Hari kandi na bamwe mu bayobozi mu Ngabo z’ibihugu bya Uganda, Kenya, Somalia n’u Burundi.
Igitego rukumbi cyabonetse cyinjijwe na Ndagijimana Pierre ku munota wa 65, aho yaherejwe umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, aroba umunyezamu Tuyisenge Jean Népo.
Ikipe ya Republican Guard, Capt Ian Kagame yari abereye Kapiteni, yakabaye yayoboye umukino mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ariko Shema Mike atera hejuru penaliti yatanzwe ubwo Niyoringiye Fils yari akoze umupira wahinduwe na Byiringiro Moses mu rubuga rw’amahina.
Umunyezamu Murenzi Emmy yafashije Republican Guard kuguma mu mukino, akuramo uburyo butandukanye burimo n’ubwo Division ya 3 yibwiraga ko ibonyemo igitego mu gice cya mbere, umusifuzi Nsabimana Célestin akagaragaza ko habayeho ikosa.
Ikipe y’umukino w’intoki, Volleyball y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) nayo yegukanye igikombe cy’uyu mwaka itsinze iy’ishuri rya Gisirikare rya Nasho seti 3-1 mu mukino wa nyuma mu irushanwa rya gisirikare ryo Kwibohora "Liberation cup" wabaye ku wa kabiri tariki 1 Nyakanga 2025 , ubera muri Petit Stade i Remera.
Minisitiri Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yashimiye abashyitsi bitabiriye uyu mukino n’amakipe yitwaye neza akegukana intsinzi muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro gatatu.
Yongeyeho ati “Muri iyi mikino haba hagamijwe kongera ingufu z’umubiri no kwagura mu bitekerezo by’abantu. Harimo gutoza Ingabo gukorera hamwe, guhorana morale, guhorana umuco wo kurushanwa no gutsinda, gusabana n’abandi ndetse no kwimamaza umuco gukora siporo muri rusange.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagize ati “Imikino ihuza abasirikare ikomoka mu mateka yacu kuko no mu rugamba rwo kubohora igihugu, ubwo rwari rucogoye, tubifashijwemo na Perezida Paul Kagame hari imikino yabaye yahuzaga za ‘batayo’ z’abasirikare.”
Irushanwa rya “Liberation Cup” riba rigamije kandi gufasha abasirikare kurushaho guhura bagasabana ndetse no kwizihiza Umunsi wo Kwibohora. Rihuza kandi Ingabo n’abaturage basanzwe.
Uyu mwaka ryakinwe mu mupira w’amaguru, Basketball, Volleyball na Netball.
Afande Ian Kagame mu gihe cyo kwishyushya. Uretse kuba myugariro ni na we kapiteni w’ikipe ya Rep. Guard Rwanda
Gasana, umutoza wungirije wa Rep. Guard Rwanda
Hakim wabaye kapiteni wa Rep. Guard Rwanda igihe kinini ariko ubu akaba asigaye ari mu bagize Staff yayo
Peter ukuriye abafana ba Rep. Guard Rwanda ubwo yageraga ku kibuga ari imbere y’
abafana bayo
Maj. Gen. Willy Rwagasana ukuriye Rep. Guard Rwanda
Peter, umwe mu nkingi za mwamba z’ikipe ya Rep. Guard, uretse gutsinda igitego cyahesheje igikombe iyi kipe, yanagoye cyane Division ya 3
Maj. Kabera uba hafi y’ikipe ya Rep. Guard Rwanda yaba iy’umupira w’amaguru ndetse na Volleyball
Ikipe ya Volleyball ya Rep. Guard yishimira igikombe nayo yegukanye itsinze Nasho seti 3-1
Fidele, umutoza wungirije mu ikipe ya Rep. Guard Rwanda ya Volleyball yishimira igikombe
Ikipe ya Division ya 4 yegukanye umwanya wa 3 itsinze Military Police 2-1 mu guhatanira uyu mwanya mukino wabanjirije umukino wa nyuma
Gasana, umutoza wungirije wa Rep. Guard yishimira igikombe
/B_ART_COM>