Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu,ishyira amanota ane hagati yayo na APR FC.
Ni umukino Rayon Sports yagiye gukina ibizi ko APR FC yatakaje amanota abiri ubwo yanganyaga na Gasogi United 0-0 ku wa Gatanu byayihaga imbaraga zo gukora iyo bwabaga igatsinda. Ibi ariko byabaye nkibitanga ibimenyetso byo kutagerwaho ubwo ku munota wa 26 myugariro wayo Bugingo Hakim yananirwaga gukuraho umupira wari uhinduriwe hagati maze ukamurenga usanga Emmanuel Okwi warobye umunyezamu Khadime Ndiaye wari waje imbere agatsindira AS Kigali igitego cyatumye igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0 cy’Abanyamujyi.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yatangiye ikora impinduka ikuramo Souleymane Daffe na Rukundo Abdul Rahman ishyiramo Kanamugire Roger na Aziz Bassane batanze umusaruro muri iki gice.
Mu ntangiriro z’iki gice Nshimirimana Jospin yasimbuye Ndayishimiye Didier ku ruhande rwa AS Kigali mbere y’uko ku munota wa 57 Emmanuel Okwi wabanje kugaragara nk’ugize ikibazo yicara hasi.
Yasimbuwe na Nshimiyimana Tharcisse, mu gihe Ntirushwa Aime yasimbuye Haruna Niyonzima. Iyi misimburize ntabwo yahiriye AS Kigali ahubwo ku munota wa 63 yahise itsindwa igitego cyatsinzwe na Kanamugire Roger yishyurira Rayon Sports n’umutwe kuri koruneri.
Rayon Sports yakinaga neza yari itari yanyurwa itarabona intsinzi ariko ku munota wa 73 Biramahire Abeddy ayitsindira igitego cya kabiri ku mupira yacomekewe maze akaroba umunyezamu Niyonkuru Pascal wari wasohotse ariko ntashobore gukuramo umupira.
Biramahire Abeddy wari watsinze igitego cyikangwa kuko yari yarariye mu kwishimira jcyemewe yashyize urutoki ku munwa bisa nko gucecekesha abatamwemera bavuga ko nta bushobozi afite.
Iminota 90 yarangiye Rayon Sports iri imbere n’ibitego 2-1 hongerwaho itanu nayo yarangiye iyi kipe ibonye intsinzi ya kabiri mu mikino itandatu iheruka gukina muri shampiyona.
Iyi ntsinzi yatumye ikomeza kuba iya mbere ifite amanota 46 mu gihe ikurikiwe na APR FC ifite amanota 42. Mu yindi mikino yabaye Amagaju FC yatsindiye Marine FC i Rubavu 2-1, Musanze FC inyagira Kiyovu Sports 3-0 naho Bugesera FC mu rugo itsindwa na Police FC 1-0 mu gihe umukino wari guhuza Mukura VS na Rutsiro FC wasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Huye.
Shampiyona izongera gusubukurwa mu mpera za Werurwe 2025, nyuma y’imikino y’umunsi wa gatanu n’uwa gatandatu mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 Amavubi azakiramo Nigeria tariki 21 Werurwe 2025 na Lesotho tariki 25 Werurwe 2025.
/B_ART_COM>