Aryoha asubiwemo:AMAFOTO 200 utabonye yaranze isozwa ry’imikino y’Umurenge Kagame Cup 2026

Umujyi wa Kigali wihariye ibihembo mu irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2026 ryakinwaga ku nshuro ya 20 rikitabirwa n’abaturage barenga miliyoni eshatu.

Iyi mikino yasojwe ku Cyumweru, tariki 21 Kamena 2026 mu Karere ka Bugesera.

Mu cyiciro cy’abakina ku giti cyabo irimo gusiganwa ku maguru mu kilometero kimwe, Niyomugisha Diane wo mu Burengerazuba na Sekabaraga Sildio wo mu Mujyi wa Kigali begukanye imidali ya zahabu.

Mu gusiganwa mu ntera y’ibilometero eshatu, Yankurije Marthe wo mu Burengerazuba na Manishimwe Jean Baptiste wo mu Mujyi wa Kigali begukanye imidali ya zahabu.

Yankurije Marthe yongeye kwegukana undi mudali mu gusinwa mu ntera y’ibilometero 10, mu gihe Munyakazi Felecien wo mu Mujyi wa Kigali yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa mu ntera y’ibilometero 15.

Mu kubuguza cyangwa gukina Igisoro, Bampire Regis na Niyonagize Alfred bombi bo mu Mujyi wa Kigali begukanye imidali ya zahabu.

Gusimbuka urukirampende, Uwimana Lucie wo mu Burengerazuba na Masengo Gibril w’i Kigali bahize abandi.

Mu gusiganwa ku magare, Nishimwe Gisele wo mu Mujyi wa Kigali na Mfiteyesu Emmanuel wo mu Ntara y’Amajyaruguru bahize abandi.

Mu mikino ikinwa mu buryo bw’amakipe muri Sitting Volleyball, Kirehe na Gasabo zahize andi makipe mu bagabo n’abagore.

Muri Volleyball Ngoma yegukanye umwanya wa mbere mu Bagore, itsinze Gicumbi amaseti 3-0 (25-19, 25-16, 25-21).

Mu bagabo, Kicukiro yatsinze Gasabo amaseti 3-0 (25-19, 25-15, 28-26) yegukana umwanya wa mbere.

Muri Basketball, Kicukiro yatsinze Kamonyi amanota 81-69 yegukana igikombe mu bagabo, mu gihe mu bagore igikombe cyegukanwe na Kayonza yatsinze Kamonyi amanota 73-61.

Mu mupira w’amaguru mu bagore, Umurenge wa Mahembe wo mu Karere ka Nyamasheke wisubije igikombe utsinze uwa Kacyiru kuri penaliti 5-4, nyuma y’aho amakipe yanganyije ubusa ku busa.

Mu bagabo, igikombe cyegukanwe n’Umurenge wa Masaka wanyagiye uwa Nyarugenge ibitego 6-3 mu mukino witabiriwe n’abafana benshi cyane.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimye uko irushanwa ryagenze avuga ko umwaka utaha rizaryoha kurushaho.

Ati “Irushanwa ryagenze neza cyane, iyo tubaze dusanga ryaritabiriwe n’abarenga miliyoni eshatu n’igice. Rifite icyo risobanuye kiremereye kuko twizihizamo imiyoborere myiza y’igihugu cyacu n’ubumwe.”

“Iri rushanwa rizamura urwego buri mwaka, rituma rirushaho kugenda neza impano z’abaturage zikagaragara. Umwaka utaha tuzashyiramo imbaraga kugira ngo rikomeze kugenda neza.”

Amakipe yitwaye neza ahembwa miliyoni 1,8 Frw. Irushanwa ry’umwaka utaha rizasorezwa mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimye uko irushanwa ryagenze avuga ko iyo babaze basanga ryaritabiriwe n’abarenga miliyoni eshatu n’igice

11 Umurenge wa Masaka wabanje mu kibuga

11 Umurenge wa Nyarugenge wabanje mu kibuga

Minisitiri w’Ubutegetsi Bw’Igihugu, Habimana Dominique na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire nibo batangije uyu mukino

Umutoza mukuru wa Masaka yereka abasore be uko bahagarara mu kibuga

Gasore Serge washinze Umuryango udaharanira inyungu wa Rwanda Children giherereye mu Karere ka Bugesera

Abameya b’Uturere dutandukanye bitabiriye isozwa ry’imikino y’Umurenge Kagame Cup 2026

Juno Kizigenza yasusurukije abitabirie isozwa ry’iri rushanwa rya Kagame Cup

Minisitiri Nelly yagaragaje ko azi nyinshi mu ndirimbo za Juno

Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yishimiye uko iyi mikino yabereye m karere ayobora yagenze

Habimana Dominique wari Umushyitsi Mukuru yavuze ko uyu mwaka iyi mikino yagenze neza ariko bagiye kongeramo imbaraga nyinshi ikazarushaho kuryohera abayireba kuko ngo ari hamwe abanyarwanda bizihiriza imiyoborere myiza y’igihugu cyacu n’ubumwe

Umujyi wa Kigali wihariye ibihembo mu irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2026

Impanga zikinira Umurenge wa Masaka zishimira iki gikombe begukanye batsinze Umurenge wa Nyarugenge

Mu mupira w’amaguru mu bagore, Umurenge wa Mahembe wo mu Karere ka Nyamasheke wisubije igikombe utsinze uwa Kacyiru kuri penaliti 5-4, nyuma y’aho amakipe yanganyije ubusa ku busa

Mu bagabo, igikombe cyegukanwe n’Umurenge wa Masaka wanyagiye uwa Nyarugenge ibitego 6-3 mu mukino

Abashoramari batandukanye bakorera mu Murenge wa Masaka ni bamwe mu bayibaye hafi cyane muri uru gendo rwo guhatanira iki gikombe

Nepo Dushime bahimba mu ’Bicu’, umunyamakuru wa RBA yishimira igikombe cy’Umurenge wa Masaka atuyemo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka yishimira igikombe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo