Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Amagaju FC ibitego 3-1 mu mikino wa gishuti wabereye kuri Stade ya Huye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024.
Kwinjira muri uyu mukino byari ubuntu kuri buri wese. Uruganda rwa Skol na Rayon Sports batangizaga ku mugaragaru ibikorwa bya Rayon Week. Ni mu kwiziza imyaka 10 bamaze bakorana.
Ku munota wa 27, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bugingo Hakim arobye umunyezamu w’Amagaju FC ku mupira watanzwe na Ishimwe Fiston.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka kuri Rayon Sports, Serumogo Ally afata umwanya wa Omborenga Fitina n’igitambaro yari yambaye, Khadime Ndiaye, Adama Bagayogo, Ishimwe Ganijuru Elie na Jesus Paul basimbura Ndikuriyo Patient, Iradukunda Pascal, Bugingo Hakim na Kanamugire Roger.
Ku ruhande rw’Amagaju FC, na ho Umutoza Niyongabo Amars yakoze impinduka ashyiramo abarimo Umunyezamu Nduwayezu Clément, Iragire Saidi na Destin Malanda Exauce.
Rayon Sports yacungiraga yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 54 cyinjijwe na Adama Bagayogo nyuma y’uko umunyezamu Nduwayezu Clément yasohotse nabi.
Nyuma y’iminota ibiri, Amagaju FC yatsinze igitego cyinjijwe na Rachid Mapoli yungukiye ku guhagarara nabi k’ubwugarizi n’umunyezamu ba Rayon Sports.
Ku munota wa 75, Mapoli yahinduye umupira mwiza washoboraga kuvamo igitego cya kabiri, Niyonkuru Claude awukozeho ujya hejuru gato y’izamu mu gihe yarebanaga na Khadime Ndiaye.
Iminota ya nyuma yihariwe n’Amagaju FC ariko itsindwa igitego cya gatatu mu minota y’inyongera aho cyinjijwe na Jesus Paul arobye umunyezamu Nduwayezu.
Wari umukino wa mbere ku Ikipe y’Amagaju FC mu gihe wari uwa kabiri Rayon Sports yo iheruka kunganya na Gorilla FC igitego 1-1 ku wa Gatandatu.
Amakipe yombi ari kwitegura umwaka w’imikino mushya uzatangira tariki ya 15-18 Kanama 2024 aho Gikundiro izahura na Marines FC na ho Amagaju FC igasura Bugesera FC ku Munsi wa Mbere.
Rayon Sports ifite kandi undi mukino wa gicuti izahuramo na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane ku wa 27 Nyakanga mbere yo gukina na Azam FC kuri ‘Rayon Day’ tariki ya 3 Kanama.
11 Rayon Sprots yabanje mu kibuga: Ndikuriyo Patient, Omborenga Fitina (C), Gningue Omar, Nshimiyimana Emmanuel, Bugingo Hakim, Kanamugire Roger, Ishimwe Fiston, Rukundo Abdoul Rahman, Iraguha Hadji, Ndayishimiye Richard na Iradukunda Pascal.
11 Amagaju FC yabanje mu kibuga:Kambale Kiro Dieume, Dusabe Jean Claude (c), Bizimana Ipthi Hadji, Avdel Matumona Wakonda, Tuyishime Emmanuel, Sebagenzi Cyrille, Kambanda Emmanuel, Gloire Shabani Salomon, Useni Kiza Seraphin, Ndayishimiye Edouard na Niyitegeka Omar.
Umunyezamu Patient yasuhuzaga abakinnyi yasize mu ikipe y’Amagaju...we na Rukundo Abdoul Rahman bahuraga bwa mbere n’Amagaju bavuyemo bakerekeza muri Rayon Sports
Abagize Gikundiro Forever baherekeje ikipe yabo no kuri uyu mukino
Bugingo Hakim niwe wafunguye amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Ishimwe Fiston
DJ Briane niwe uzasusurutsa aba Rayon muri Rayon Week
Adama Bagayogo winjiye asimbuye yatsinze icya kabiri
Mu gihe cya Rayon Week, ubu uragura Skol Lager 2, bakakongeza indi....Aba baragira bati aho Skol izajya hose tuzaba turi kumwe nayo
Nyuma y’uko yatsinze igitego cyatumye Rayon Sports inganya na Gorilla mu mukino wa gishuti, muri uyu mukino Ishimwe Fiston yitwaye neza no muri uyu mukino anatanga umupira mwiza wavuyemo igitego cya mbere
Amars utoza Amagaju FC
Jesus Paul wavuye muri Tsinda Batsinde niwe watsinze icya 3 cya Rayon Sports
Gushaka amafaranga ni ugushishikara ! Ndayarya nayavunikiye ariko nyacyure ! Uyu ni Wasili wari MC ari kurushanwa na Faustinho kubyina ubwo bari imbere bashyushya abitabiriye uyu mukino
Faustinho yagaragaje ko hari icyo azi kubyerekeye gukata umuziki
Bushali yasusurukije ab’i Huye
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>