Ikipe y’Abasirikare barinda Perezida Kafgame n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard- RG), yatsinze Ikipe y’Ikigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Nasho (BMTC Nasho) ibitego 3-0, yegukana irushanwa rya ‘RDF Liberation Cup 2026’.
Imikino ya nyuma mu mupira w’amaguru yakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium, kuri
uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga 2026, yabimburiwe n’uw’abagore, aho Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Serivisi z’Ubuzima (MHS), rwegukanye igikombe rutsinze Military Police ibitego 2-1.
Imikino ya nyuma yasojwe n’uw’umupira w’amaguru, uhuza Ikipe y’Ikigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Nasho (BMTC Nasho) n’Ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard- RG).
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ingabo n’Abaturage mu Ngabo z’u Rwanda, Col Désiré Migambi,Désiré Migambi Mungamba, watanze ijambo ry’ikaze, yavuze ko iri rushanwa ryatangiye rigamije kubungabunga ubuzima bwiza bw’ingabo, ndetse ari umurage w’urugamba rwo kubohora igihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda ni bo batangije umukino, mu gikorwa cyitabiriwe n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarak Muganga.
Ku munota wa gatandatu w’umukino, rutahizamu wa RG, Shema Mike yatsinze igitego cya mbere muri uyu mukino nyuma y’amakosa akomeye yakozwe n’umunyezamu wa BMTC Nasho wafashe umupira ntawukomeze.
RG yabonye penaliti ku munota wa 13, iturutse ku ikosa ryakorewe Ishimwe Claude mu rubuga rw’amahina, ihabwa Shema Mike ayitera neza ayishyira mu izamu.
Igice cya mbere cyarangiye BMTC Nasho itozwa na Tugirimana Gilbert iri gukina neza nta gitego, mu gihe RG itozwa na Hitimana Thierry yakiniraga inyuma iri kurinda ibitego byayo.
BMTC Nasho yazamutse yose ijya gushaka uko yishyura, RG iyiba umugono izamukana umupira, Ishimwe Claude arawufata awuhindura mu rubuga rw’amahina usanga Shema ahagaze neza, ashyiramo igitego cya gatatu.
Nta kindi gitego cyongeye kuboneka muri uyu mukino, RG yegukana Igikombe cyo kwibohora mu marushanwa ahuza imitwe y’ingabo z’u Rwanda, BMTC Nasho iba iya kabiri, naho Task Force Division iba iya gatatu.
Ni inshuro ya kane yikurikiranya RG yegukanye iri rushanwa, nyuma yo kuritwara mu 2023 yatsinze Task Force Division, mu 2024 yatsinze Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako (RMA Gako), no mu 2025 ubwo yatsindaga Division 3.
Andi makipe yitwaye neza harimo aya Volleyall, aho Ikipe y’Umutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force) ari yo yegukanye igikombe, ikurikirwa n’Ikipe y’Urwego rushinzwe Ibikorwaremezo mu Ngabo z’u Rwanda (Engineering Command), iya gatatu iba Republican Guard.
Muri Basketball hitwaye neza BMTC Nasho ya mbere, 6 Air Group yo mu ishami ry’Igisirikare cy’u Rwanda kirwanira mu Kirere (Rwanda Air Force- RAF) iba iya kabiri, naho RMA Gako iba iya gatatu.
Mu mupira w’amaguru mu bagore Military Health Service yegukanye irushanwa, ikurikirwa na Military Police, naho RMA Gako iba iya gatatu.
Amakipe yabaye aya mbere yahawe imidali ya Zahabu na miliyoni 5 Frw, aya kabiri ahabwa imidali ya Feza na miliyoni 3 Frw, naho aya gatatu ahabwa imidali y’Umuringa na miliyoni 1,5 Frw.
11 BMTC Nasho yabanje mu kibuga
11 Republican Guard yabanje mu kibuga
Afande Ian Kagame niwe kapiteni w’ikipe ya RG
Cyomoro Ivan yaje gushyigikira murumuna we, Cpt Ian Kagame
Ange Kagame n’umutware we Bertrand Ndengeyingoma barebye uyu mukino
Afande Brian Kagame na we yari yaje gushyigikira mukuru we, Cpt Ian Kagame
Umuyobozi w’Umutwe urinda Perezida Kagame n’abandi abayobozi bakuru b’igihugu, Gen Maj. Willy Rwagasana
















































































































































/B_ART_COM>