Umunyarwanda niwe wicaye arabireba aragira ati " Aryoha asubiwemo". Ayo ashobora kuba amagambo meza , inkuru nziza n’ibindi abantu baganiraho ariko biryoheye amatwi cyangwa bibateza imbere.
Rwandamagazine.com natwe tugira imvugo igira iti ’’Aryoha asubiwemo’. Aha ariko twe tuba tuvuga amafoto umuntu aba atarabonye ariko atamugwa nabi yongeye kuyareba.
Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Mata 2025 nibwo hateganyijwe umukino w’ishiraniro hagati ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. Ni umukino ubanza wa 1/2 muri Champions League. Umwihariko w’uyu mukino ni uko amakipe yombi afitanye amasezerano n’u Rwanda yo kwamamaza gahunda ya ’Visit Rwanda’.
Abaheruka gukora iyi gahunda ya ’Visit Rwanda’ ni abafana ba Arsenal ubwo bari bitabiriye iserukiramuco rihuza abafana b’iyi kipe muri Afurika. Ni iserukiramuco ryabaye kuva tariki 18 risozwa tariki 20 Mata 2025.
Ubwo ryasozwaga, aba bafana bari baturutse mu bihugu 14, batemberejwe muri Stade Amahoro na BK Arena ariko bahava bakuriye ingofero ubuyobozi bw’u Rwanda na Perezida Kagame kubw’ibi bikorwa remezo biteza imbere Siporo byubatswe mu buryo bugendanye n’igihe.
Ubwo batemberaga muri Stade Amahoro na BK Arena, wagendaga wumva bose batangaye, bamwe bakemeza ko Stade nka Amahoro batayifite iwabo, bakibaza icyo bizasaba ngo yubakwe, abandi bakavuga ko izubatse iwabo zitameze nk’Amahoro ko ahubwo abazubatse ’babatuburiye’ bakabubakira Stade ubona zitari ku rwego nk’urwo babonye kuri Stade Amahoro. Ibyo byose kandi babikoraga ariko bagenda bifata amashusho n’amafoto basangizaga ’Live’ ab’iwabo cyangwa ayo babika bazabereka basubiye iwabo.
Buri kintu cyose baragikunze....Kenya hari ibyo igomba kwigira ku Rwanda...
Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 75. Uburebure bw’inyubako kuva hasi ukagera hejuru ni metero 40.
Iyi stade mpuzamahanga kandi yubatswe itwaye agera muri miliyoni 160$, irimo byose bikenewe ku rwego rwa CAF na FIFA, bituma iza mu bibuga byiza ku Isi byuzuye mu mwaka ushize.
Umwe mu baturutse muri Kenya yavuze ko yashimye uko yabonye Kigali ariko akaba akunda cyane Perezida Kagame.
Ati " Ndi mu rukundo na Kigali, ndi mu rukundo n’abanyarwanda, nkunda Perezida wanyu Paul Kagame, n’abanyarwanda, ikinyabumfura cyanyu, Umujyi usukuye biratangaje".
"Mufite Igihugu cyiza, U Rwanda rukunda Siporo, Kenya igomba kwigana u Rwanda".
Uwaturutse muri Uganda we yagize ati " Gusura Kigali, byari byiza, Buri kimwe ni cyiza, Nakunze ahantu h’ubucyerarugendo (Arena, Ikibuga cy’Amahoro, mu by’ukuri nk’abanya- Uganda, Twakunze buri kintu hano, Uburyo bakiramo abantu ni byiza n’umutekano, Ohhh!! Ni byizaa".
Inkuru y’uburyo BK Arena yubatswe mu mezi 6 yarabatangaje cyane
Ubwo bari bageze muri BK Arena, aba bafana ba Arsenal basobanuriwe ko BK Arena yakira abantu ibihumbi icumi. Icyabatangaje kurushaho ni uburyo yubatswe mu mezi 6 gusa.
BK Arena yuzuye itwaye asaga Mliyoni 104 z’amadorali ya Amerika.
Umwe mu baturutse muri Ghana na we yatangaje akamuri kumutima.
Ati " Turi hano kuva muri Ghana, kuva kuwa gatatu.Twahuye n’abanyarwanda. Abantu bo muri Kigali baratangaje, umujyi urasukuye, buri muntu aba amwenyura. Abantu bose baturutse impande zose z’Isi, natwe Abany’Afurika turi hano".
Yunzemo ati "Nakunze BK Arena, Bayubatse mu mezi atandatu, Wowwww Ni inkuru itangaje"
"I kibuga na buri kimwe biri ku rwego rwo hejuru"."N’abakobwa banyu nabo ni beza cyane".
Iserukiramo ry’abafana ba Arsenal ryaherukaga kubera mu Rwanda mu 2018, kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 14 birimo u Rwanda, Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania na Sierra Leone.
Umubano w’aba bakunzi warushijeho gukomera mu 2018, ubwo Arsenal yatangiraga kurwamamaza binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>