Arsenal yatangiranye intsinzi muri Premier League

Ikipe ya Arsenal yatangiye neza umwaka mushya w’imikino wa 2022/23 itsindira Crystal Palace iwayo ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa Mbere wa Premier League wabaye kuri uyu wa Gatanu.

Ikipe y’umutoza Mikel Arteta yari yasuye Crystal Palace ya Patrick Vieira kuri Selhurst Park.

Ku munota wa 20 ni bwo Gabriel Martinelli yafunguye amazamu ku mupira wari uvuye kuri Oleksandr Zinchenko wakiniraga Arsenal bwa mbere.

Byasabye kumara hafi igice cya mbere cyose kugira ngo Crystal Palace yisange ku rwego rw’abashyitsi, ariko n’aho yarugereyeho, Odsonne Edouard yahushije igitego ku mupira wakuwemo na Aaron Ramsdale.

Izi Kagoma zari mu rugo zongerewe umurindi n’abafana zishaka kwishyura, ariko birangira Arsenal ariyo ibonye igitego cya kabiri ubwo Marc Guehi yitsindaga n’umutwe ku munota wa 84, ku mupira wahinduwe na Bukayo Saka.

Gutsinda uyu mukino byatumye Mikel Arteta utoza Arsenal ageza intsinzi 50 mu mikino 98 ya Premier League, aba uwa kabiri ubigezeho byihuse nyuma ya Arsène Wenger mu mikino 94.

Gahunda y’indi mikino y’Umunsi wa Mbere wa Premier League :

Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Kanama

  • Bournemouth vs Aston Villa
  • Everton vs Chelsea
  • Fulham vs Liverpool
  • Leeds United vs Wolverhampton
  • Newcastle United vs Nottingham Forest
  • Tottenham Hotspur vs Southampton

Ku Cyumweru, tariki ya 7 Kanama

  • Leicester City vs Brentford
  • Manchester United vs Brighton
  • West Ham United vs Manchester City
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo