Abafana bitabiriye iserukiramuco ry’abafana ba Arsenal muri Afurika bagiriye ibihe byiza kuri La Palisse Gashora, bataha baseta ibirenge.
Hari ku munsi wa kabiri w’iri serukiramuco ku wa Gatandatu tariki 19 Mata 2025. Ni igikorwa bakoze nyuma y’uko mu gitondo bari babanje gutera ibiti muri Ntarama mu Bugesera muri gahunda yo kurwanya ihindagurika ry’ikirere, gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ndetse no gufungura shene ya YouTube yiswe ‘Aheza Media TV’ iherereye muri Aheza Healing Center muri Ntarama mu Bugesera. Izajya inyuzwaho ibiganiro by’isanamitima no kurwanya ihungabana iryo ari ryo ryose mu Banyarwanda.
Nyuma yaho bakurikijeho igikorwa cyo gusabana no kuganira ku ngingo zibateza imbere na cyane ko bari baturutse mu bihugu bitandukanye.
Uko babwiwe u Rwanda niko barusanze
Iyo wanyuraga ku banyamahanga wasangaga bari gukurira ingofero u Rwanda uburyo ari igihugu kiri ku murongo muri byose, haba ku isuku, ubukerarugendo, kwakira neza abashyitsi ariko bagera ku mutekano ukumva basa nabatangaye cyane.
Hari abo wanyuragaho batumva uburyo Polisi yabaherekeje buri hantu kandi imodoka zabo zikabanza gutambuka, izindi zihagaze. Ni ikintu bishimiye cyane ndetse bamwe mu baganiriye na Rwandamagazine.com bemeje ko bagomba kugaruka gusura u Rwanda byihariye.
Bimwe mu bikorwa bahakoreye harimo imikino itandukanye, ibiganiro byo kumenyana no kungurana ibitekerezo ku bikorwa by’iterambere byazakomeza kubahuza, imikino itandukanye, gusangira ndetse no gucinya akadiho kugeza bwije, barikubura barataha nubwo hari abatashye badashaka kuva ku nkengero z’icyuzi cya Rumira ahari akayaga kihariye.
Iri serukiramuco ryabaye kuva tariki 18 kugeza tariki 20 Mata 2025, ryaherukaga kubera mu Rwanda mu 2018, kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’ibihugu birenga 10 birimo u Rwanda, Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania na Sierra Leone.
Umubano w’aba bakunzi warushijeho gukomera mu 2018, ubwo Arsenal yatangiraga kurwamamaza binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>