Mu marushanwa y’igikombe cy’umurimo ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda ifanyije na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ikipe y’abagore ya Basketball y’Ikigo gishinzwe Ingufu, REG yatsinze iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) amanota 75 kuri 63.
Hari mu mukino wo mu itsinda ribarizwamo aya makipe. Iri tsinda kandi ririmo CHUB na UR. Umukino wahuje REG na RBC wabereye muri KIST kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Weurwe 2024.
Gutsinda uyu mukino byatumye REG igira amanota ane. Iri ku mwanya wa kabiri ariko yo imaze gukina imikino ibiri. RBC iyoboye itsinda n’amanota 5 ariko yo imaze gukina imikino 3.
Amakipe uko ari 4 azahura mu mikino ibanza n’iyo kwishyura, isoje ari iya mbere yegukana igikombe. Umwaka ushize cyari cyegukanywe na RBC itsinze REG.
Igikombe cy’umurimo gisozwa tariki 1 Gicurasi hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umurimo.
/B_ART_COM>