Ikipe y’Ikigo gishinzwe Ibibuga by’Indege mu Rwanda, RAC, n’iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ziri mu makipe yegukanye nibura ibikombe bibiri mu cyiciro cy’abagabo mu Irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo rya 2026, ryateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi, ARPST.
Ku wa Gatanu tariki ya 01 Gicurasi 2026, ni bwo ku bibuga bitandukanye mu mu Mujyi wa Kigali hasozwaga iyi mikino ngarukamwaka ya “ARPST Labour Day Tournament 2026”, aho bakinaga umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball n’imikino ngororamubiri mu byiciro by’abagore n’abagabo.
Ni imikino yitabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye barimo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, abayobozi bakuru mu bigo bya Leta n’iby’abikorera bitandukanye n’abandi bari bahanze amaso iyi mikino yiganjemo iyashyizwe mu byiciro bibiri: Category A ikinwa n’abiganjemo abarengeje imyaka 35 ndetse na Category B ikinwa hatarebwe ku myaka.
Umwe mu mikino yari yitezwe n’abantu benshi, wari uw’umupira w’amaguru mu bagabo, aho muri Category A igikombe cyegukanywe na RAC yatsinze iy’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, ibitego 4-1 kuri Kigali Pelé Stadium, naho umwanya wa gatatu wegukanwa n’Ikipe y’Ikigo gishinzwe Gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC .
Muri Category B, Ikipe y’Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka, DGIE, yegukanye igikombe , naho Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gukwirakwiza Amashanyarazi, REG, yegukana umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda NISR igitego 1-0 ku kibuga cya Butamwa VTC.
Mu mukino wa Volleyball mu bagabo muri Category A, RAC ni yo yegukanye igikombe cya Volleyball itsinze Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo, MINICT, amaseti 3-0, mu gihe Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA, yegukanye umwanya wa gatatu itsinze CHUB amaseti 3-1.
Muri Category B, NISR ni yo yegukanye igikombe itsinze RwandAir amaseti 3-2, DGIE itwara umwanya wa gatatu itsinze WASAC amaseti 3-1.
Mu mukino wa Basketball, RRA yegukanye igikombe muri Category A, nyuma yo gutsinda RAC amanota 78-72. Ni mu gihe Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo, RTDA, yegukanye umwanya wa gatatu itsinze WASAC amanota 73-64.
Muri Category B, NISR yatsinze DGIE amanota 95-86 yegukana igikombe, naho Minisiteri y’Ingabo, MoD, itwara umwanya wa gatatu itsinze RwandAir amanota 73-70.
Mu byiciro by’Abagore, mu mukino wa Volleyball, RBC yegukanye ibikombe byombi aho yatsinze WASAC amaseti 3-0, instinzi yaje ikurikira igikombe begukanye batsinze RRA imikino 3-0 muri kamarampaka “Playoffs”.
Muri Basketball, Category A, Ikipe ya CHUB yegukanye igikombe cya itsinze RBC amanota 72-47, mu gihe muri Category B, ho RBC yegukanye igikombe itsinze CHUB bidasubirwaho amanota 78-10.
Uretse iyi mikino, hahembwe n’abakinnyi bahize abandi mu mukino wo kwiruka ku maguru mu byiciro binyuranye.
Uyu munsi kandi wanabaye intangirio y’ukwezi kwahariwe umurimo kuzarangirana na Gicurasi 2026, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi, ARPST ryashimiye ibigo bya RAC, DGIE, RBC, RwandAir, na NISR kubera uruhare abayobozi babyo bagize mu guteza imbere siporo y’abakozi no gushyigikira iyi mikino.
Mu ijambo rye, Niyonshuti Johnson umuyobozi wa ARPST yavuze ko iyi mikino yagenze neza cyane ndetse aboneraho gushimira bamwe mu bayobozi bakuru b’ibigo bakomeje kuyitabira, bagakinira amakipe y’ibigo byabo.
Yavuze ko byagezweho nyuma y’uko hahinduwe amategeko bityo bikorohereza abakozi bakuze nabo kwibona mu cyiciro cya Category A.
Ikipe y’Ikigo gishinzwe Ibibuga by’Indege mu Rwanda, RAC yegukanye ibikombe bibiri ni umwaka wayo wa mbere yitabira amarushanwa ya ARPST. Ni ku nshuro ya mbere RAC ikinnye Irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.
Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST] risanzwe ritegura andi marushanwa atandukanye arimo iryo Kwibuka na Shampiyona ihuza ibigo mu byiciro binyuranye, igakinwa hagati ya Nyakanga na Kamena y’umwaka ukurikiraho.
11 CHUB yabanje mu kibuga ku mukino wa nyuma wa Category A
11 ikipe ya RAC yabanje mu kibuga
RAC yishimira kimwe mu bitego 4 yatsinze muri uyu mukino wa nyuma
Charles Habonimana umuyobozi w’Ikipe y’Ikigo gishinzwe Ibibuga by’Indege mu Rwanda, RAC yishimira igitego
Niyonshuti Johnson, umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi, ARPST
Yari imikino iryoheye ijisho.... Hagati hari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka
Uwambaye ishati y’umukara ni Museveni, umutoza wa RAC yishimira intsinzi hamwe na bamwe mu bayobozi ba RAC
Abahize abandi mu gusiganwa ku maguru
Itegeko rishya riha abakozi bose kwisanga mu mikino
Abakozi babera abakiri bato intangarugero mu mikino bashimiwe na ARPST
ACP Lynder Nkuranga yakira igihembo cyahawe DGIE nka kimwe mu bigo bishyigikira imikino bikanayiteza imbere mu marushanwa y’abakozi
MC Brian niwe wayoboye ibirori byo gutanga ibi bihembo
Uhereye i bumoso hashimi ibigo bya RBC, DGIE, NISR, RWANDAIR na RAC
Mu mukino wa Basketball, RRA yegukanye igikombe muri Category A, nyuma yo gutsinda RAC amanota 78-72
Muri Category B muri Basketball, RBC yegukanye igikombe itsinze CHUB
Basketball, Category A, Ikipe ya CHUB yegukanye igikombe cya itsinze RBC amanota 72-47
Mu byiciro by’Abagore, mu mukino wa Volleyball, RBC yegukanye ibikombe byombi aho yatsinze WASAC amaseti 3-0, instinzi yaje ikurikira igikombe begukanye batsinze RRA imikino 3-0 muri kamarampaka “Playoffs
Muri Category B muri Volleyball, NISR ni yo yegukanye igikombe itsinze RwandAir amaseti 3-2, DGIE itwara umwanya wa gatatu itsinze WASAC amaseti 3-1
Mu mukino wa Volleyball mu bagabo muri Category A, RAC ni yo yegukanye igikombe cya Volleyball itsinze Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo, MINICT, amaseti 3-0
Muri Category B, Ikipe y’Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka, DGIE, yegukanye igikombe
Igisobanuro cy’ubu Sportif:CHUB yakomeye amashyi RAC yari imaze kuyitsinda ku mukino wa nyuma
Ikipe y’Ikigo gishinzwe Ibibuga by’Indege mu Rwanda, RAC niyo yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru muri Category A bagishyikirizwa na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka
Ibyishimo byinshi kuri Charles Habonimana umuyobozi w’Ikipe y’Ikigo gishinzwe Ibibuga by’Indege mu Rwanda, RAC nyuma yo kwegukana igikombe mu mwaka wa mbere bakina amarushanwa ya ARPST



























































































































































/B_ART_COM>