Umunyarwanda Areruya Joseph ukinira La Team Pédale Pilotine Blue Car, yegukanye Agace ka Mbere k’isiganwa ry’amagare rya Tour Cycliste de la Martinique riri kuba ku nshuro ya 41 guhera ku wa Gatandatu.
Ku ntera y’ibilometero 135,7 yakozwe, Areruya yakoresheje amasaha atatu, iminota 22 n’amasegonda 34.
Yahise yambara umwenda w’umuhondo dore ko arusha amasegonda 57 Umunya-Estonie Gert Kivitski (la Team Crédit-Mutuel Garage Premier) na Edwin Nubul (VCF) wo muri Martinique iherereye mu Bufaransa.
Mugenzi we, Jean-Eric Habimana na we ukinira La Team Pédale Pilotine Bleue Car, yasoreje ku mwanya wa kane arushwa amasegonda 57 ndetse ni we wahize abandi mu guterera imisozi, anaba umukinnyi muto wigaragaje mu isiganwa.
Ubwo abasiganwa bari bahagurutse i Sainte-Luce saa Yine, abakinnyi barindwi barimo Kilian Alger (JC231), Gert Kivistik (la Team Crédit-Mutuel Garage Premier), Joseph Aréruya (TPPBC), Jean-Eric Habimana (TPPBC), Johan Gobin (Team Energizer), Normann Latouche (Entente CCV-UCS) na Edwin Nubul (VCF) bahise bacomoka bayobora isiganwa, ariko bakurikirwa n’igikundi cyarimo abandi 13.
Habura metero nke ngo abasiganwa bagere ku murongo i Marin, ni bwo Areruya Joseph yavuye mu bandi agenda wenyine.
Nyuma yo gutsinda, Areruya yagize ati "Nishimiye cyane uko nakinnye uyu munsi. Ubu ndashingira ku ikipe yanjye yamfashije gutsinda aka gace ka mbere."
Kuri ubu isiganwa risigayemo abakinnyi 87, ni nyuma y’uko batandatu batasoje naho abandi bibiri basoza nyuma y’ibihe byagenwe.
Agace ka Kabiri gakinwa kuri iki Cyumweru, karaba karimo igice cy’ibilometero 97 hagati ya Marin na Fort-de-France mu gihe kandi hanakinwa intera y’ibilometero 8,3 buri umwe asiganwa n’igihe ku giti cye mu murwa mukuru.