Kuri uyu wa kane taliki ya 7 Ukuboza, nibwo abahagarariye shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu cyiciro cya mbere (Rwada Premier League) basinyanye amasezerano na Startimes yo kwerekana shampiyona.
Ni amasezerano azamara imyaka itanu herekanwa imbona nkubone shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aya masezerano akaba afite agaciro ka miliyoni 220 buri mwaka ariko akazatangwa mu byiciro 3.
Ku ikubitiro aya masezerano azubahirizwa muri icyo gihe cy’imyaka 3 hatangwa miliyoni 220 ku mwaka ariko siko bizagenda mu mwaka wa 4 n’uwa 5.
Mu mwaka wa 4 waya masezerano, hasobanuwe ko haziyongeraho 20% bivuze ko hazatangwa miliyoni 264.
Mu mwaka wa gatatnu ari nawo wa nyuma, nabwo hazabaho kwiyongera kw’amafaranga aho haziyongeraho 20% y’amafaranga yo mu mwaka wa 4 bivuze ko Rwanda Premier League izahabwa amafaranga angana na miliyoni 316.
Ku bijyanye no kwrekana imikino bizakorwa bite?
Aya masezerano avuga ko umufatanyabikorwa, agomba kuzerekana imikino nibura hagati y’imikino 3-5 ku munsi w’imikino, n’imikino hagati ya 90 na 150 ku mwaka wose iyo mikino yose abakunzi b’umupira bakazajya bayireba imbona nkubone kuri televiziyo zayo.
Muri aya amafaranga kandi hazajya havaho 20% azajya ajya muri FERWAFA akazajya yifashishwa mu bikorwa by’iterambere rya siporo harimo n’icyiciro cy’abagore.
Amakipe asanzwe akina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona, ntabwo yemerewe kwiyerekanira imikino usibye umufatanyabikorwa ubyemerewe ndetse no kubitangazamakuru bya Rwanda premier League.
Jado Max na Sam Karenzi bari bategerezanyije amatsiko isinywa ry’aya masezerano
Nuwamanya Amon wa Kigali Today
Muramira Regis wa Fine FM yari mu iki kiganiro
Umuyobozi wa StarTimes mu Rwanda, Franklin Wang
Sam Karenzi abaza ikibazo kuri aya masezerano
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Yusuf Mudaheranwa
Umuyobozi wa Televiziyo y’u Rwanda, Munyangeyo Kennedy asinya amasezerano