APR WFC yatangiye shampiyona y’icyicaro cya mbere ihagama AS Kigali WFC (PHOTO+VIDEO)

Nyuma y’imyaka 11, APR WFC yongeye gukina umukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore, inganya na AS Kigali ibitego 2-2. Ni mu gihe, Rayon Sports yanyagiye ES Mutunda ibitego 15-1.

Uyu munsi wa mbere wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore, wakinwe ku wa Gatandatu, tariki 5 Ukwakira 2024 mu bice bitandukanye by’igihugu.

APR WFC iri gukina umwaka wayo wa mbere mu Cyiciro cya Mbere, yasubiyemo nyuma y’imyaka 10 cyane ko yari yaseshwe mu 2013. Iyi kipe yari ifitiwe amatsiko menshi kubera igizwe n’umubare munini w’abanyeshuri.

Umukino wa AS Kigali na APR WFC, witabiriwe na Chairman wa APR FC, Col (Rtd) Richard Karasira wari kumwe n’abatoza b’Ikipe y’abagabo.

Uyu mukino watangiye ugenda gahoro amakipe yombi yigana. Ku munota wa 15, AS Kigali WFC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Umwaliwase Dudja.

Mu minota 30, Ikipe y’Umujyi yakomeje gusatira bikomeye ishaka ibindi bitego ariko umunyezamu Maombi Joanna akayibera ibamba.

Usanase Zawadi yongeye gucomekerwa umupira mwiza azamuka yihuta yasize ab’inyuma ba APR ariko ateye umupira ukubita igiti cy’izamu uvamo.

Ikipe y’Ingabo yakizaga izamu gusa kuko no gusatira byari ikibazo gikomeye cyane kubera imbaraga nke wabonanaga abakinnyi bayo.

Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali WFC yatsinze APR WFC igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ndetse bidatinze, ku munota wa 49, Ihirwe Regine yishyuriye APR igitego kuri coup franc bahererekanyije nawe agatera ishoti rikomeye ryo hanze y’urubuga rw’amahina.

Nyuma y’iminota ine gusa, ku munota wa 53, Zawadi yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso awuhindura imbere y’izamu usanga Dudja atsinda igitego cya kabiri cye ari nacyo cya AS Kigali muri uyu mukino.

Ku munota wa 77, umukino wajemo amahane akomeye, ubwo APR yahabwaga penaliti, Ihirwe akayitera ubugira kabiri kubera ko Umunyezamu wa AS Kigali, Niyonsaba Jeanne yasohakaga mbere yo kuyitera.

Abakinnyi ba AS Kigali ntibabyakiriye neza ndetse bashatse kuvuga mu kibuga, umutoza wabo Bizumuremyi Radjabu abasaba kwihangana bagakomeza umukino.

Nyuma yo gusubiramo ku nshuro ya gatatu, ku munota wa 82, Ihirwe Régine yishyuriye APR WFC igitego cya kabiri, amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Umukino warangiye AS Kigali WFC yanganyije na APR WFC ibitego 2-2.

Nyuma y’uyu mukino, Chairman wa APR FC, Col (Rtd) Richard Karasira, yashimye iyi kipe ku inota rimwe yakuye kuri AS Kigali, ayisaba kudacika intege no gukomeza gukinana ishyaka ryabaranze muri uyu mukino.

Ikipe ya APR WFC itozwa na Ahishakiye Héritier na Itangishaka Blaise bahoze ari abakinnyi muri APR FC na Marines FC.

Indi mikino yabaye kuri uyu munsi wa mbere, Rayon Sports ifite igikombe giheruka yandagaje ES Mutunda iyinyagira ibitego 15-1 harimo bitanu bya Mukandayisenga Jeaninne uzwi nka Kaboy.

Indahangarwa WFC yatsinze Muhazi WFC igitego 1-0, Inyemera ibigenza uko kuri Fatima WFC.

Ku Cyumweru, Forever WFC yazamutse uyu mwaka, izahura na Bugesera, mu gihe APAER yahindutse Police WFC izakina na Kamonyi WFC. Imikino yombi iteganyijwe saa Cyenda.

11 AS Kigali yabanje mu kibuga

11 APR WFC yabanje mu kibuga

Chairman wa APR FC, Col (Rtd) Richard Karasira yarebye uyu mukino wose ndetse urangiye ashimira abakinnyi ba APR WFC uko bitwaye imbere y’ikipe irambye muri Shampiyona kandi bo abenshi bakaba bakiri ku ntebe y’ishuri uretse 2 gusa barangije kwiga bakina muri iyi kipe

Umutoza wa APR FC, Darko Nović na we yarebye uyu mukino ndetse ashimira umunyezamu uburyo yitwaye

Maitre Mukakarangwa Delphine , Umuyobozi w’ikipe ya APR WFC