APR FC yungutse Fan Club nshya yitwa REBERO FAN CLUB yafunguwe ku mugaragaro kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022.
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro wayobowe n’Umuyobozi Mukuru w’abafana n’abakunzi ba APR FC, Col. (Rtd) Geoffrey Kabagambe wari kumwe na Col. (Rtd) Ruzibiza, umwungirije, Kalinda Emile, Umuvugizi w’abafana n’abandi bayobozi ba za FAN Club za APR FC batandukanye.
Uwo muhango wanitabiriwe kandi na Bwana Tony Kabanda, Umuvugizi wa APR FC.
Mu ijambo rye, Col. (Rtd) Kabagambe yibukije abafana ba APR FC muri rusange n’aba REBERO FAN CLUB by’umwihariko ko bakeneweho umurindi uzajya utuma iyi kipe y’ingabo z’igihugu ititiza izo bahanganye.
Ati “Tubakeneyeho imbaraga. Ni byo ni igitekerezo cyiza mwagize mwishyira hamwe, bityo rero ntitwakabaye tubasaba imbaraga, ahubwo igisigaye ni ubushake. Ni byiza rwose mukomeze mwaguke, na babandi bari baracitse intege mubazane.”
Yakomeje abibutsa ko APR FC ifite abakinnyi bakomeye kandi babigaragaza mu kibuga bagatsinda ibitego, ariko bikaba bidahagije kuko n’icy’abafana kirakenewe.
Ati “Dukeneye imbaraga z’abafana n’abakunzi ba APR FC. Sinabura kuvuga ko zagabanutse ariko dukeneye ko mwiminjiramo agafu. Dukeneye igitego cyanyu namwe abafana.”
Mu ijambo rye, Shyaka Immaculee, Umubitsi wa Rebero Fan Club yibukije ko yashinzwe muri Kamena uyu mwaka, ikaba yari yaratangiye kwitabira ibikorwa na gahunda zose za APR FC n’ubwo yari atarafungurwa ku mugaragaro.
Yakomeje avuga ko intego yabo ari ukwaguka, ati “Intego yacu ni ukugera kuri buri mufana wese wa APR FC. Ntituzabazana ku gahato cyangwa tubahutaza ariko bazaza, tuzabegera buhoro buhoro, umwe umwe ku buryo tuzaba duhiga andi makipe umubare w’abakunzi n’abafana.”
Iyi FAN CLUB iyobowe na Zirimwabagabo Elisa, ikaba ikorera ku i Rebero ho mu Karere ka Kicukiro.