APR FC yahagamwe na Espoir FC zanganyije ubusa ku busa mu mukino w’Umunsi wa karindwi wa Shampiyona utarabereye igihe.
Uyu mukino wari kuba mu mpera z’icyumweru gishize ariko usubikwa kubera ko APR FC yari ifite abakinnyi benshi mu Amavubi U-23 yari muri Mali.
Kuri uyu wa Kane, umutoza Ben Moussa wasigaranye APR FC nyuma y’ihagarikwa rya Erradi Adil Mohammed, yahisemo gukoresha ikipe yiganjemo abakinnyi bashobora gukinira ku kibuga cy’i Rusizi.
Impinduka zitandukanye yakoze ntizatanze umusaruro wa mbere bari bakeneye kuko umukino warangiye amakipe yombi ananiwe kureba mu izamu.
Uyu wabaye umukino wa gatatu w’ikirarane APR FC ibuzemo amanota nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC no kunganya na Police FC.
Ikindi kirarane ni icyo izahuramo na AS Kigali ku matariki ataremezwa na FERWAFA.
APR FC imaze gukina imikino itandatu, iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 11, irushwa atandatu na Kiyovu Sports ya mbere mu mikino irindwi.