Imikino

APR FC yisubije umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC

Igitego cyo mu minota y’inyongera cyafashije APR FC gutsinda Bugesera FC 1-0, yisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Muri uyu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona wabereye mu Bugesera kuri iki Cyumweru, byasabye APR FC gutegereza umunota wa kane w’inyongera, itsindirwa na Mugisha Bonheur.

Iyi ntsinzi yatumye Ikipe y’Ingabo igira amanota 51, irusha inota rimwe Kiyovu Sports yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-0 ku wa Gatanu.

Undi mukino wabaye kuri iki Cyumweru, waragiye Etincelles FC inganyirije na AS Kigali i Nyamirambo ibitego 2-2.

Ibitego bya Etincelles FC byatsinzwe na Mutebi Rachid ku munotawa 54 n’uwa 90 mu gihe AS Kigali yatsindiwe na Shaban Hussein Tchabalala na Michael Sarpong ku munota wa 80 n’uwa 82.

Iki gitego cyabaye icya gatanu mu mikino itanu iheruka Shabani Hussein Tchabalala yakinnye ndetse ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona aho yinjije 14.

Kuri ubu, AS Kigali iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 37 mu gihe Etincelles FC ifite amanota 22.

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)