APR FC yikuye muri Agaciro Football Touranament 2019

Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC Kuri uyu wa Kabiri bwamenyesheje Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ko butazitabira Irushanwa ry’AGACIRO Football Tournament 2019 riteganyijwe gukinwa ku matariki ya 12, 14 ndetse na 25 Nzeli 2019.

Nk’uko byamenyeshejwe Ferwafa mu Ibaruwa yasinyweho n’umunyamabanga mukuru Lt. Col Sekaramba Sylvestre, hari impamvu zitandukanye zitumye APR FC ititabira iri rushanwa harimo imvune abakinnyi bakuye mu mikino ya Gisirikare iheruka gusozwa muri Kenya ndetse no kuba benshi mu bakinnyi bazaba bari mu Ikipe y’Igihugu bityo bikaba bitakoroha ko bakina muri iyi mikino yegeranye.

Ibaruwa APR FC yanditse isaba kutitabira irushanwa ry’Agaciro

Umunyamabanga mukuru wa APR FC Lt. Col Sekaramba Sylvestre (i bumoso)

Abakinnyi ba APR FC bari mu ikipe y’igihugu

Nshuti Innocent na Nizeyimana Djuma bahuye n’ibibazo by’imvune mbere y’Imikino ya Gisirikare, mu gihe Meddy Mushimiyimana we yayivunikiyemo bakaba bakomeje kwitabwaho n’abaganga

APR FC ifite abakinnyi umunani bashobora no kwiyongeraho abandi, bazaba bari gutanga umusanzu mu ikipe y’Igihugu mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi cya 2022 ndetse no mu mukino wo gushaka itike yo kujya muri CHAN 2020 U Rwanda ruzahuriramo na Ethiopie.

Aba bakaba barimo, Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Butera Andrew, Niyonzima Oliver Sefu, Manishimwe Djabel ndetse na Sugira Ernest.

Ba rutahizamu Nshuti Innocent na Nizeyimana Djuma bafite ibibazo bitandukanye by’imvune byanatumye batagaragara mu mikino ya Gisirikare, kongeraho Meddy Mushimiyimana wayivunikiyemo akaba akitabwaho n’abaganga.

Izi mpamvu zikaba ari zo zitumye APR FC itazitabira iri rushanwa ry’Agaciro Football Tournament 2019.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • Habimana

    Ko nduzi itangiye gutinya Rayon hakiri kare se?ubundi izayicikira he?

    - 28/08/2019 - 09:34
  • Niyonsaba Michel Vincent

    arko njye mbona ferwafa yagombye gushaka uburyo ikosora ingengabihe z,imikino nawe se reba ukuntu iy,imikino yagaciro yegeranye reba national Team Apr rero icyemezo cyabo k,uruhande rumwe wacyumva arko na none twari dukeneye kureba koko niba Apr ikomeye nyuma y,impinduka zikomeye bakoze

    - 28/08/2019 - 12:10
  • Amazina Manishimwe Cloude

    Andika ubutumwa APR FC nikipenkunda.

    - 28/08/2019 - 12:32
  • k

    Bwoba FC ikaba yivanye mwirushanwa.

    - 28/08/2019 - 14:56
  • MANUCO

    Twari turambiwe ubuyobozi bwa FERWAFA butegekwa na GACANGA yarangiza ikiriza
    Big up kubuyonozi bwa APR FC, bazayikinire rwose

    - 28/08/2019 - 19:46
  • Leo

    Andika ubutumwa .apr nubwoba yarifite bwa gikundiro murakoze.

    - 4/09/2019 - 00:21
Tanga Igitekerezo